Rubavu: Abategura ifunguro y’abanyeshuri bagomba kuritegura neza ry’ujuje ubuziranenge ubuzima bwabo butazajya mu kaga
Tariki ya 3 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi, abafite naho bahuriye n’uruhererekane rwo gutegura amafunguro ku mashuri bahagarariye abandi ndetse n’abacuruza ibiribwa birimo ibinyampeke n’abafite amasoko yo kugemura ibiribwa ku mashuri muri gahunda ya “ school feeding” mu karere bahawe inyigisho ku kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa.
Nk’uko byagaragajwe n’abacuruzi ko hari abatsindiye amasoko yo kugemura ibiribwa ku mashuri banga kugura ibiribwa byujuje ubuziranenge ngo kuko bihenze bagahitamo kugura ibitujuje ubuziranenge kuko aribyo bihendutse.
Ikindi ni uko hari abacuruza ibiribwa bitandukanye n’abafite amasoko yo kugemura ibiribwa ku mashuri muri gahunda “school feeding”, banubira bamwe mu bashinzwe kwakira no kubika ibiribwa kuba bagira uburangare, bigatuma bakira ibiribwa bitujuje ubuziranenge, bagasanga ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abana bahabwa amafunguro ku mashuri.
Ibi byagaragarijwe mu bukangurambaga no kwigisha iyubahirazwa ry’amabwiriza y’ubuzirangenge bw’ibiribwa bihabwa abana ku ma shuri, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge “RSB” gikomeje gutanga mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho bavuga ko nyuma y’uko ibi biba n’abashinzwe kwakira no kubika ibyo biribwa ku mashuri bagira uburangare, cyangwa bakirengagiza nkana ko ibyo biribwa byujuje ubuziranenge bitewe n’inyungu babifitemo.
Bamwe mu bakurikiranye inyigisho bahawe na “RSB” batunganya bakanacuruza ibiribwa bitandukanye bakanatunganya, badutangarije bavuga ko abagemurira ibigo by’amashuri ibyo kurya bakwiye kwita ku bifite ubuziranenge, aho kugira ngo bite ku bihendutse bishobora guteza ibyago byinshi ku buzima bw’abanyeshuri bakwiye kujya bagura aho bitunganywa neza.
Ikindi kandi ngo abatsindiye amasoko yo kugemura ibiribwa ku bigo by’amashuri bagaragaza ko kuba rwiyemezamirimo bagemura ibiribwa bitujuje ubuziranenge, ikigo cy’amashuri kikabyakira ahanini biba byaturutse ku burangare bw’abashinzwe kubyakira no kubibika, barasaba ko abafite izo nshingano kuba maso kugira ngo hubahirizwe amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa bihabwa abana ku ishuri.
Rwiyemezamirimo witwa, Mudatsikira Valens, ugemura kawunga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Rubavu, avuga ko bagomba kugemura ibintu byujuje ubuziranenge, nta bundi buryo ushobora kubirebamo, atari ukureba ko bifite ibyangombwa. Ati, “Ntekereza ko ikintu cyo kuvuga ngo ntibyujuje ubuziranenge, ababyemera ngira ngo nibo baba bafite ikibazo cyo kuba batabanje kugenzura ngo barebe neza niba koko ibyo bemeye kugemura byujuje ibisabwa, numva icyo twasaba ari uguhozaho kubera ko ubuziranenge ari urugendo, abantu bakabakangurira kurushaho kunoza amabwiriza y’ubuziranenge”.
Umuyobozi muri gahunda ya zamukana ubuziranenge muri “RSB” ushinzwe inganda nto n’iziciriritse, Ndahimana Jerome, yagiriye inama abari bitabiriye ubwo bukangurambaga bw’ibiribwa bufite ubuziranenge abafite aho bahuriye n’itegurwa r’amafunguro y’abanyeshuri kureka kumva ko babona inyungu y’ako kanya ariko yasiga yangije ubuzima bwa benshi bigashyira umuryango n’igihugu mu kaga.
Ndahimana Jerome
Akomeza avuga kandi ko atari byiza gukora ikintu yenda ukunguka ariko ejo ukazasanga umwana wawe yarwaye, ukunguka ejo ugazasanga umuvandiwe wawe yarwaye, ugasanga mu myaka 30 dufite igihugu kirimo abantu bafite ingaruka z’ibyo bariye ku mashuri uyu munsi, ni byiza ko buri muntu yumva uruhare rwe mu bijyanye no kugaburira abana ku mashuri.
Ndahimana Jerome, yashoje agira ati, “Uretse no ku mashuri gusa no mu buzima busanzwe abategura ibicuruzwa bajyana ku isoko bakwiye kubitegurana ubwitonzi bagatanga ibifite ubuziranenge, ariko no mu biribwa bisanzwe, yenda ubu turikuvuga amashuri kuko niho abana bahurira kandi nibo Rwanda rw’ejo, ni ikintu mu by’ukuri gihangayikishije, ariko natwe bakuru mu masoko asanzwe ni byiza ko ibyo batunganya babijyana ku isoko byujuje ubuziranenge”.
Twabamenyesha ko ub’ubukangurambaga bwateguwe n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge “RSB” gifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda “MINICOM” ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa “WFP”.
@Amahoronews.com