Rutsiro: Ubuke bw’ibikoresho mu bishobora gutuma abana batabona amafunguro yujuje ubuziranenge

0

Mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge “RSB” ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda “Minicom” ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa “WFP”, bakomeje ubukangurambaga bwo guhugura abantu bose bafite aho bahuriye n’uruhererekane rwo gutegura ibiribwa bihabwa abana ku ma mashuri, inyigisho zijyanye n’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’ibiribwa bihabwa abanyeshuri muri gahunda ya “school feeding”.

ibigo bitandukanye by’amashuri bifite icyuho cy’ubuke bw’ibikoresho byo mu gikoni, amasafuriya manini  “Muvero” n’ibindi bikoresho bitandukanye bfasha abanyeshuri mu gufugura 

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya “G.S Marie Reine Congo Nil”, Padiri Paul Maniragaba, yadutangarije avuga ati, “Dufite ikibazo cy’ubuke by’ibikoresho, amasafuriya manini “muvero” zo gutekeramo abanyeshuri, hano dufite abana benshi, abatekera abanyeshuri baravunika, abana bo mu mashuri abanza ntibarabona aho kurira hakaba ari hato cyane, bituma bamwe bajya gufatira amafunguro mu mashuri, ubwo buke bwa za “muvero” n’igikoni gitoya, byongerewe byatuma duteka ibyujuje ubuziranenge”.

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya “G.S Marie Reine Congo Nil”, Padiri Paul Maniragaba

Padiri Paul Maniragaba, akomeza adutangariza ko ikigo ayobora gifite abana barenga 2000, ngo gukurikirana no gutegura amafunguro yujuje ubuziranenge babikora, ariko bakaba bahura n’imbogamizi z’uko ibikoresho bifashisha mu gikoni bategura ayo mafunguro ari bike ugereranije n’abana bafite.

Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yavuze ku kibazo cya Padiri Paul Maniragaba, yagaragaje ko icyo kibazo akizi cy’ubuke bw’ibikoresho byifashishwa mu gutegura amafunguro y’abana ku mashuri kigihari, gusa akavuga ko hagikomeje gukorwa ubuvugizi kugira ngo gikemuke.

Yakomeje avuga ko ibyo bibazo biterwa n’umubare munini w’abana ibigo by’amashuri bifite, ngo nawo ukaba uturuka ku kuba barubahirije gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.

Madamu Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro

Yavuze kandi ko ashingiye kuri ubu bukangurambaga ku mabwiriza y’ubuzirangenge bw’ibiribwa bihabwa abana ku ishuri, n’ibitagendaga neza bigiye gukosorwa kugira ngo amafunguro ahabwa abana afite ubuziranenge bwuzuye.

Yashoje agira ati, “Ku bufatanye na minisiteri y’uburezi dusigaye dukoresha “muvalo”, arizo bari kudufasha muri za IPRC bakadufasha gukora izo “muvelo”, wenda aho byaba bigaragara ko hari ibikoresho bike, ni ukubera ko ubwinshi bw’abana kubera kurwanya uguta ishuri kw’abana, ariko mu buryo bwo kugira ngo biyeranje umuntu ateka mu mirwi, mbere ya saa sita cyangwa se bikarara bitetse, ariko ikibazo kiracyaharima, kugeza izi saha bukaba ari ubuvugizi bugikomeza gukorwa kugira ngo byibuza ibikoresho byongere bibe byinshi, na none bigendana n’inyubako z’ibikoni kugira ngo umuntu abone aho yakwagurira aho gutekera.”

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, baravuga ko kimwe mu bibabangamiye kandi bishobora gutuma amafunguro ahabwa abanyeshuri atagira ubuziranenge, ari ibikoresho bike byifashishwa mu gutegura amafunguro ngo ibyo bikoresho bibonetse byabafasha kugera ku ntego bifuza yo guha abana ifunguro ry’ujuje ubuziranenge.

@Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *