Musanze: Aborozi basabwe gukoresha ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge

Kuwa 28 Werurwe 2025, mu Karere ka Musanze hakomereje umunsi wa 5 w’ubukangurambaga ku gushyigikira gahunda ya Leta yo kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi, hasurwa uruganda ‘Zamura Feeds’ hibandwa ku ngamba za Guverinoma zo koroshya ikiguzi n’itangwa rya serivisi z’ubuziranenge, by’umwihariko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) na MINAGRI, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Imikurire y’Umwana (NCDA).
RSB isaba aborozi gukoresha ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge, bigira uruhare mu buzima bw’amatungo, bikongera umusaruro kandi bigafasha mu kurinda indwara zitandukanye
Richard Ndekezi, Umuyobozi w’uruganda “Zamura Feeds,” rutunganya ibiryo by’amatungo bitandukanye, harimo inka, ingurube, inkoko, n’inkwavu, yashimiye Leta y’u Rwanda ku nkunga igamije korohereza inganda kubona ibirango by’ubuziranenge.
Yagize ati: “Koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubuziranenge ni icyemezo cyiza cyane dushimira Leta. Mu minsi ishize twishyuye hafi miliyoni 6 kugira ngo ibicuruzwa byacu 9 bihabwe ibirango, ariko ubu ukurikije ibiciro bishya, ntibizarenza miliyoni 900.”
Richard Ndekezi, Umuyobozi w’uruganda “Zamura Feeds”
Yakomeje avuga ko: “Ikindi, gushakira serivisi mu bigo bitandukanye kandi ibisabwa bijya gusa byatinzaga ibikorwa byacu, bikazamura n’ikiguzi. Ubu rero bizajya byihuta kuko ibisabwa byahujwe, kandi kubona serivisi bikoroshywa, turabyishimiye rwose.”
Ndekezi yavuze kandi ko uruganda “Zamura Feeds” rutunganya ibiryo by’amatungo gusa, ahubwo banakorera ku bufatanye n’aborozi b’inkoko bo mu Mirenge itanu y’Akarere ka Musanze. Korora izo nkoko bifasha aborozi kubona amafaranga aturutse ku ruhande, ndetse inkoko z’amagi zifasha ababyeyi kubona ibiryo byuzuye intungamubiri, bikarwanya igwingira ku bana.
Mu gukora ibiryo bihabwa amatungo, yavuze ko bakoresha uburyo bw’ibinyabutabire bwitwa ‘formula’ igizwe n’ibinyabutabire bigenewe inkoko zifite ibyiciro by’imyaka bitandukanye, hakoreshejwe ibyubaka umubiri bita “Proteins.” Ibi byose bikorerwa mu byumba by’ubushakashatsi bita “Labo.”
Asoza, Richard Ndekezi yavuze ati: “Dukora buri gihe isuzuma ngo turebe niba ibiryo by’amatungo dukora byujuje ibisabwa mu buziranenge bw’Ikigo “RSB.” Ku kwezi, uruganda “Zamura Feeds” gushyira ku isoko ibiryo biri hagati ya Toni 800 na Toni 1000. Ibigo bito n’ibinini byo mu Rwanda nibyo bigura uwo musaruro, hakiyongeraho kandi aborozi ku giti cyabo bashaka ibiryo bizima by’amatungo dutunganya hano muri “Zamura Feeds.”
Nzabakurana Jean Marie Vianney, umworozi w’ingurube, inkoko, dendo, n’inkwavu wo mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, yatangaje ko kuva inganda zikora ibiryo by’amatungo zatangiriye gukora, byatumye amatungo, cyane cyane ingurube, zibaho neza kandi zikabyara neza.
Yagize ati: “Iyo ibiryo by’amatungo bikozwe byujuje ibisabwa, bitera amatungo gukura neza, bikabyara umusaruro mwiza. Iyo ingurube irye ibilo bitatu by’ibiryo byayo, itanga ikilo cy’inyama. Ariko iyo ibiryo byayo bibuze cyangwa bigabanutse, bituma itakaza iby’ingirakamaro byari butere amatungo kuzamura ibilo. Ibiryo bidahagije cyangwa bihindaguritse bituma umusaruro w’inyama ugabanuka, bigatuma ikilo cy’ibiryo gitanga inusu y’inyama.”
Nzabakurana Jean Marie Vianney, Umworozi wo mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze
Jean Marie Vianney yavuze ko ibiciro by’ibiryo by’amatungo ku isoko, bitewe n’umusaruro muke mu buhinzi, byatumye abakora ibiryo by’amatungo batabasha gukora ibiryo bihagije, nk’ibigori cyangwa soya idahagije, bityo amatungo akabona indyo ituzuye.
Yashimangiye ko ibiryo by’amatungo bigizwe ahanini na soya, ibigori, n’ibihwagari, ari byo bigize ibiribwa amatungo yororwa kijyambere ahabwa.
Yasoje ashimira uruganda rukora ibiryo by’amatungo rwa “Zamura Feeds” ku bikorwa byiza bigirira akamaro amatungo yabo.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza muri RSB, Gatera Emmanuel, Leta yiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’inganda zikora ibiryo by’amatungo, hifashishijwe koroshya serivisi z’ubuziranenge, kuko ziri mu bafatanyabikorwa b’ingenzi bafasha mu kongera umusaruro w’ubworozi.
Yavuze kandi ko abanyenganda batakwirara ngo bagatezuka ku kwimakaza Ubuziranenge muri byose, hakaba hakorwa ubugenzuzi haba mu bigo ubwabyo ndetse no ku masoko.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza muri RSB, Gatera Emmanuel
Gatera Emmanuel, yakomeje avuga ko hari amabwiriza aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, agena uburyo ibirango by’ubuziranenge bizajya bitangwa bidasiragije abanyenganda.
Akomeza avuga ko muri iki gihe, ibyo birango bizajya bitangirwa ahantu hamwe, nk’uko ayo mabwiriza ya Minisitiri abigena, kuko aribyo bizafasha abantu batava aha ngo bajye aha gushaka ibindi birango.
Yavuze kandi ko Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’inganda no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
Ati, “Izamuka ry’ubukungu ryagiye rijyanirana n’ubwiyongere bw’abaturage, hatezwa imbere imibereho myiza yabo.”
Yashimangiye ko Guverinoma ifite intego y’uko umusaruro mbumbe ku muturage uzakomeza kwiyongera, ukazagera ku madolari 1,369 mu mwaka wa 2029.
Avuga ko Guverinoma izakomeza gucunga neza ubwizigame bw’amadovize no kugabanya icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza hanze.
Yanasabye Abanyarwanda ubufatanye mu kurinda no guteza imbere ibyagezweho mu bukungu bw’Igihugu.
Yashoje avuga ati, “Koroshya no kwihutisha serivisi bigamije gushyigikira gahunda y’igihugu mu iterambere ry’inganda no kwigira. Ibi bikorwa ni ku nganda nto cyangwa ziciriritse, aho zihabwa serivisi nta kiguzi zisabwa, mu gihe serivisi ku nganda nini nazo zagabanyijwe cyane.”
Nzabakurana Jean Marie Vianney
Leta y’u Rwanda yashyizeho amavugurura agamije koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubuziranenge, hagamijwe guteza imbere inganda no korohereza ubucuruzi, gukuraho impushya zimwe na zimwe, kugabanya ibiciro by’ibyemezo by’ubuziranenge, no kunoza imikorere y’ibigo bifite izo nshingano.
Muri Mutarama 2025, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yashyizeho amavugurura yo gukuraho izo mpushya zasabwaga ibigo by’ubucuruzi kugira ngo byohereze ibicuruzwa mu mahanga. Izi mpushya zizajya zitangwa gusa mu gihe igihugu cyoherejwemo ibyo bicuruzwa kizisabye.
Ikindi ni ku bicuruzwa byinjizwa mu Rwanda, impushya zakuweho uretse ku bicuruzwa bimwe na bimwe bishobora guteza ingaruka ku buzima bw’abantu.
Itungo rigaburiwe neza ritanga umusaruro ushimishije
Amani Ntakandi
Amahoronews.com