Kicukiro: Umutekano ni inkingi y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka “Ntakirutimana Elisephan”

0

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bibumbiye muri ACTR bemeje imigabo n’imigambi y’ ibikorwa byabo mu myaka itanu iri imbere, ariko banaganira ku cyifuzo basangiye cyo gukemura ikibazo cy’ umutekano gishobora kubangamira imikorere yabo ya buri munsi.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11/04/2025, “ACTR” ifatanyije na  “International Alert” bashimangiye ko mu gihe hari umutekano muke ubucuruzi bwambukiranya imipaka buzahara bukanarushaho kugenda nabi kuburyo hazamo n’ibihombo.

Ishyirahamwe ry’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ryamuritse imigabo n’imigambi, habayemo  guhura nk’abanyamuryango no kwemeza ingenamigambi mu buryo burambuye kugeza muri 2030.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa “ACTR”, Leon Pierre Rusangwanwa agaruka ku nkingi  z’ingenzi hari iz’uburyo abanyamuryango bagomba kwisanga mu ishyirahamwe ba

gasuzuma uburyo ubucuruzi bwabo “Business” butera imbere, uburyo bakirwa, uburyo bakorana n’abandi  nka Leta, sosiyete sivile……..

Ku ruhande rumwe, Rusanganwa yavuze ko “ACTR” izibanda cyane ku buzima bw’abakora ubucuruzi bwambukiranYa imipaka ku murimo, kubarinda no kurinda  umutekano wabo.

Ku bijyanye n’ikibazo cyo  Kuba hari imipaka imwe n’imwe ifunze, Rusanganwa avuga ko icyo ni ikibazo kizakemuka mu buryo bwa politike cyangwa diplomasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa “ACTR”, Leon Pierre Rusangwanwa

Ati, “Nubwo bimeze bityo, ariko dushima kuba ku ruhande rwa “DRC” harimo imipaka ifite umutekano, byateye imbere, ntabwo abacuruzi bagica mu bihuru nk’uko byahoze,  nta ruswa nyinshi ikiharangwa, abantu ntibahohoterwa, bigaragara ko umutekano ugenda ugaruka.”

Rusanganwa, akomeza avuga ko uburyo bwiza bwo kwiteza imbere mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ni uko bagomba kuvugana n’abagenzi babo bo hakurya kugirango ubuhahahirane burusheho gutera imbere.

Yavuze kandi ko nk’abagize Urugaga rw’ abikorera (PSF) kandi nk’ishyirahamwe ry’abacuruzi babona inyungu mu bucuruzi bwambukiranya imipaka iyo, “Nta mahoro ahari, nta bucuruzi bwambukiranya imipaka bushoboka”.

Akomeza avuga kandi inyungu zo kuba umunyamuryango w’Association of Cross Border Traders of Rwanda (ACTR) ni nyinshi cyane cyane ku bacuruzi bato n’abaciriritse bambukiranya imipaka.

Yavuze zimwe mu nyungu nyamukuru hari;

Ubuvugizi

ACTR ihagararira inyungu z’abacuruzi imbere y’inzego za leta n’abafatanyabikorwa. Bivuze ko ibibazo wahuye na byo ku mipaka, mu misoro cyangwa mu bucuruzi muri rusange, bishobora gukemurwa binyuze mu muryango.

Amahugurwa n’ubumenyi

Umunyamuryango ahabwa amahugurwa ku bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bucuruzi, imisoro, amategeko agenga ubucuruzi, n’ibindi by’ingenzi.

Kubona amakuru ku masoko

ACTR ifasha abanyamuryango kubona amakuru agezweho ku masoko yambukiranya imipaka, ibyo abaguzi bakeneye, igiciro cy’ibicuruzwa ku masoko atandukanye, n’uburyo bwo kugera kuri ayo masoko.

Kwihuza n’abandi bacuruzi

Ubonera amahirwe yo guhura n’abandi bacuruzi mugasangiza ubunararibonye, mukorana imishinga cyangwa mukarushaho kwagura ubucuruzi.

Ubufasha mu gukoresha ikoranabuhanga

ACTR ikorana n’abafatanyabikorwa (nka UNDP) mu gutanga ubufasha ku bacuruzi kugira ngo babashe gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, harimo no gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Gufashwa kubona inguzanyo

Hari igihe ACTR ishobora gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo abanyamuryango bayo babone inguzanyo zoroshye zo guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Kurindwa ihohoterwa n’akarengane ku mipaka

Abanyamuryango barindwa ivangura, ruswa, n’ihohoterwa bakunze guhura na ryo ku mipaka kuko ACTR ibakorera ubuvugizi n’igenzura.

Gukurikirana ibikorwa bya politiki zireba ubucuruzi

ACTR ikurikirana ishyirwaho n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki na gahunda za Leta cyangwa iz’Akarere k’Ibiyaga Bigari zirebana n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati, “Niba uri umucuruzi ukorera ku mupaka, kuba umunyamuryango wa ACTR ni amahirwe yagufasha gutera imbere no kugira ijambo mu ruhando rw’abacuruzi. Ushaka ko ngufasha kubona aho wayandikira cyangwa uko wayegera? ”

Elisephan Ntakirutimana, wari uhagarariye International Alert Rwanda, avuga ko bo nk’umuryango wubaka amahoro ku  isi yose ndetse  no mu karere k’ibiyaga bigari bumva ko mu gihe cyose nta mutekano uhari ubucuruzi bwambukiranya imipaka budakunda.

Elisephan Ntakirutimana / International Alert Rwanda

Ati, “Nk’umucuruzi nemera ko iyo intambara ibaye ku ruhande rumwe cyangwa urundi, habaho guhomba cyane n’ ubuzima bw’ abantu burabangamirwa.”

Elisephan Ntakirutimana, atanga urugero rw’ifungwa ry’umupaka w’u Burundi yerekana  uburyo  ryakomeje kubangamira ubucuruzi ku mpande zose byumvikane ko abacuruzi  barahombye, ariko n’abantu bahahaga babura ayo bamira n’ayo bacira.

Akomeza agira  ati, “Niyo mpamvu nkatwe dukora ubucuruzi dukwiriye guharanira ko amahoro aramba mu karere k’ ibiyaga bigali, ariko no ku isi yose.”

Yifuza rero ko habaho ibiganiro kuko niwo muti ukomeye wo gukemura ibibazo bityo urujya n’ uruza rw’ abacuruzi bambukiranya imipaka rwongere ruzuke.

Ati, “Iyo abantu baganiriye umutekano uraboneka,  hongera hakaza ubuhahirane hagati y’abatuye hano mu karere k’Ibiyaga Bigali.”

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *