Croix-Rouge y’u Rwanda yifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge

0

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, Croix-Rouge y’u Rwanda yifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge, wizihizwa buri mwaka kugira ngo hibukwe Henry Dunant, washinze uyu muryango ndetse akaba ari na we wavukiye kuri iyo tariki.

Gutaha amazi mu Karere ka Nyamasheke

Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti: “Gukomera ku Bumuntu”, igamije guha agaciro ubwitange bw’abakorerabushake n’abakozi ba Croix-Rouge na Croissant Rouge bagira uruhare mu kugarurira icyizere abari baragitakaje.

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge y’u Rwanda wageze mu gihugu mu 1962, ariko wemezwa ku mugaragaro n’amategeko mu 1964. Hashize imyaka 61 ukora ibikorwa by’ubutabazi, ubuvuzi, iterambere n’ubukangurambaga mu nzego zitandukanye.

Mu mwaka wa 2024–2025, binyuze mu mbaraga z’abanyamuryango, abakorerabushake, abakozi ndetse n’abafatanyabikorwa, Croix-Rouge y’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage bari mu kaga, cyane cyane abatishoboye.

Ibikorwa by’ingenzi byagezweho

Amazi meza: Mu turere twa Gisagara, Nyamasheke, Rwamagana na Kayonza, hubatswe imiyoboro y’amazi meza ifite uburebure bwa kilometero 34, ikaba yaragejeje amazi ku baturage barenga 20,000. Ibi bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 550 Frw.

Gutaha amazi mu Karere ka Nyamasheke

Ubuhinzi n’ubworozi: Mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma, imiryango 470 yahawe amatungo magufi (ihene n’ingurube) agera kuri 900, bifite agaciro ka miliyoni 49 Frw. Mu karere ka Nyagatare hatanzwe ihene, ingurube n’intama 300 bifite agaciro ka miliyoni 19.8 Frw, naho i Nyamasheke imiryango 180 yahawe amatungo agaciro k’inkunga kaba miliyoni 19.2 Frw.

Ubuzima n’isuku: Imiryango 350 mu karere ka Nyamasheke yatewe inkunga mu kunoza uburyo bwo guteka bubungabunga ibidukikije binyuze mu kubaka rondereza, pressure cookers na wonder bags, byose bifite agaciro ka miliyoni 21 Frw.

Iterambere ry’abagore: Muri Nyamasheke, amakoraniro abiri y’abagore afite abanyamuryango 120 yaguriwe ubutaka bwa hegitari 1.5 n’inyongeramusaruro, bifite agaciro ka miliyoni 17 Frw.

Kurwanya ibyorezo: Mu 2024–2025, mu gihe hadutse ibyorezo bya MPOX na Marburg, Croix-Rouge y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bahuguye abakorerabushake ku bijyanye no kwigisha abaturage kwirinda. Hanaguzwe ibikoresho by’isuku byatanzwe ku miryango itishoboye bifite agaciro ka miliyoni 89 Frw.

Gufasha abahuye n’ibiza: Mu mpera z’ukwezi gushize, mu karere ka Rubavu, imiryango 800 yahuye n’ibiza yaragobotswe, ihabwa ibikoresho by’ibanze n’amabati ku basenyewe, bifite agaciro ka miliyoni 14.35 Frw.

Gukomeza kuzirikana amahame shingiro

Uyu munsi mukuru wizihizwa n’ibihugu 192 bigize umuryango wa Croix-Rouge na Croissant Rouge, hibandwa ku mahame shingiro agize uwo muryango arimo: Ubumuntu, Kuba intabera, Kutabogama, Ubwigenge, Gufasha nta gihembo, Ubumwe no Kugera kuri bose.

Mu Rwanda, uyu munsi wibukwa by’umwihariko mu gushimangira umuhamagaro wa Croix-Rouge y’u Rwanda wo “Gukorera ku bumuntu”, ndetse no gutera imbaraga abakorerabushake n’abakozi bayo gukomeza guharanira gufasha abababaye kurusha abandi.

Kugoboka abahuye n’ibiza mu Karere ka Rubavu bahabwa amabati n’ibikoresho byo mu ngo

Kugoboka abahuye n’ibiza mu Karere ka Rubavu bahabwa amabati n’ibikoresho byo mu ngo

Gutera ibiti mu Karere ka Nyamasheke

Gutanga amatungo mu Karere ka Nyamasheke

Gutera ibiti mu Karere ka Nyamasheke

Kubakira abatishoboye ubwiherero ku batishoboye mu Karere ka Gisagara

Amani Ntakandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *