Rubavu-Rusizi: ACTR yibukije abanyamuryango bayo gucuruza batanga inyemezabwishyu za EBM
Mu nama yahuje ACTR ku rwego rw’Igihugu, ACTR Plaform Rubavu & Rusizi, PSF na RRA mu Karere ka Rubavu, abitabiriye inama bagejejweho aho Ishyirahamwe ry’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka (ACTR) rivuye, aho igeze naho yerekeza.

Basanze ababigizemo uruhare ari abo gushimirwa ndetse biyemeza kurishyigikira no gushishikariza abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka batarayijyamo kwihutira kwiyandikisha.
ACTR ni ishami ry’Urugaga rw’Abikorera (PSF). PSF yagize uruhare rukomeye mu kubaka iri shyirahamwe kuva ku kubumbira hamwe abanyamuryango, ubujyanama, amahugurwa ku mikorere n’imiyoborere, kujyana na gahunda za Leta z’iterambere, kwirinda indwara z’ibyorezo, izandura n’izitandura, n’ibindi.
PSF kandi yafashije iri shyirahamwe gutangira kwiyubaka rigakomera ku buryo rizagera ku rwego rwo gutanga ubufasha bwa tekiniki ku banyamuryango baryo, bityo nabo bakabasha gukoresha no kungukira mu mahirwe atangwa n’Igihugu cy’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka by’umwihariko ndetse n’ishoramari muri rusage.

Hagaragajwe kandi ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bufite uruhare rukomeye mu kwinjiza imisoro. Ubu bucuruzi kandi bwinjiza angana na (20%) mu musaruro mbumbe w’igihugu, kandi ahanini bukaba bukorwa n’abagore (74%) n’urubyiruko rukaba rwiganjemo.
Abari mu nama bashimiye Leta y’u Rwanda yabahaye agaciro n’ijambo, biyemeza ko batazagapfusha ubusa ko ahubwo bazagakoresha mu guteza imbere igihugu muri rusange, bagakomeza kuba umusemburo w’iterambere rirambye.
Muri iyo nama basobanuriwe ibijyane n’imisoro n’amahoro ya gasutamo, bafata imyanzuro.
Nyuma y’ikiganiro kirambuye cyatanzwe n’abari bahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), abari mu nama bamaze kungurana ibitekerezo bemeje ko k’umwanya wa mbere haza ibijyanye no kwirinda no kurwanya magendu; gutangira amakuru ku gihe ajyanye n’abica ubucuruzi bakanaharabika izina ryabwo bakora magendu, gukora kinyamwuga, gucuruza batanga inyemezabuguzi ya “EBM” no gusora neza kandi ku gihe.
Abari bahagarariye RRA babwiye abari mu nama ko mu nshingano zabo harimo kwegera abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugirango barusheho gusobanukirwa ibijyanye n’imisoro n’amahoro haba iy’imbere mu gihugu ndetse n’iya gasutamo.

Ikindi n’ikijyanye na ruswa, bavuze ko bagiye gukorera hamwe kandi babifashijwemo n’ishyirahamwe ryabo kugirango abashaka kubafatirana babashukisha kubaha serivisi ku kiguzi kandi ari ubuntu, nabo bagaragazwe hagendewe ku bimenyetso bifatika.
Biyemeje kandi kwirinda abaza bababeshya ko baje kubatera inkunga bakabasinyisha impapuro bakanabaha udupira twanditseho amagambo runaka ubundi bakabaha amafaranga y’urugendo (1,000RWF – 2,000FRW) bagaherukana ubwo.
Basabye ko uwo ariwe wese washaka gukorana n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yajya aca muri “ACTR” bityo n’ibyo bikorwa bigakorerwa raporo isobanutse bikazanafasha ko abafatanyabikorwa benshi badahurira ku gutera inkunga muntu umwe cyangwa se ikigo kimwe.

Abari mu nama basabye ko hategurwa gahunda y’amavugurura muri filiyeri (sub-sector) zose bityo imiterere yazo ikoroshya uburyo bw’imikorere. Ubuyobozi bwa ACTR bwabemereye ko mbere yuko haba amatora mu mpera z’uku kwezi, filiyeri zose zizaba zamaze kuvugururwa.
Abacuruzi bahagarariye abandi bitabiriye iyo nama bahawe amakuru ko hari gukorwa ubuvugizi ngo amasoko ya “CBM” yongere akore neza kuko hari n’adakora uko bikwiye.
Abikorera bagaragaje imbogamizi ziri muri CBM;
Muri iyo nama hagaragajwe ibibazo bitandukanye bibangamiye ubucuruzi harimo kutemererwa gukura amafi (Tomusoni) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko imodoka zambuka zifunze na siru (Seal) hanyuma abacuruzi bagashaka kuzigarukana zifunze mu makarito kandi u Rwanda rutizera ubuziranenge bwazo; uburyo bw’imisoro buhindagurika ku ruhande rwa Kongo ndetse n’ikibazo cy’amajeto ku mipaka nabyo ni izindi mbogamizi. PSF, ACTR na RRA bemeye ko hari ubuvugizi bugiye gukorwa kuri ibyo bibazo.
Madamu Berthe Nyirahabimana, Umunyamuryango wa ACTR mu Karere ka Rusizi ashimira Leta y’u Rwanda ibyo imaze kubagezaho birimo umutekano na gahunda nziza z’iterambere anakangurira bagenzi be kujya batekerereza hamwe inyungu iva mu bucuruzi bwabo, Ati: ni amahirwe akomeye kubona bagenzi bacu b’abanyekongo bambuka bakaza kurangura ibicuruzwa mu Rwanda aho kugirango twese tujye dutakaza amafaranga y’ingendo tubyambutsa rimwe na rimwe ibyo tujyanye atari nabyo bakeneye by’ibanze.

Ububikoko (Warehouses) butagira imihanda ihagije, ahatari Parikingi ihagije, imyanya yagenewe ibicuruzwa ntibijyemo kandi hari ibindi byahajya hagakorerwa.
Hasabwe ko mu bizakorerwa ubuvugizi haherwa kuri izo mbogamizi kuko ari mu bituma ayo masoko atitabirwa.
ACTR Plateform Rusizi yagaragaje ko kuri Rusizi II abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bacururiza hanze ku zuba n’imvura yagwa ikabanyagira, bikanabasaba gucyura ibicuruzwa byabo mu rugo kuko nta bubiko buhari.
Rusizi I naho, isoko ntirikorwerwamo uko bikwiye, kuko Rusizi II ariwo mupaka unyuzwaho ibicuruzwa byinshi by’abacuruzi bato.
Basobanuriwe kandi ko ubushobozi bwa PSF na ACTR bushingiye ku banyamuryango, bityo ko buri munyamuryango asabwa gutanga umusanzu uko wagenwe kandi ku bushake.
Ibyemezo byafatiwe mu nama;
Mubyemezo byafatiwe muri iyo nama, harimo ko “ACTR” ikomeza gukora urutonde rw’abanyamuryango bose ntihagire usigara inyuma.

Urutonde rw’abanyamuryango rugomba rugaragaza umwirondoro w’ubucuruzi, urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, n’abanyamuryango babarirwa mu uruhererekane rw’ibicuruzwa (Value Chain). Rugomba kandi kugaragaza amakoperative yanditse muri “RCA” n’amakompanyi yanditse muri RDB ndetse n’abacururiza ku ipatante hamwe n’abakora ubucuruzi butanditse (informal trade).
ACTR yasabwe kinganira abanyamuryango kugaragaza ibikorwa byabo kandi ikabamamariza (Brand smart and visibility). Aha, birajyana no gukoresha amahirwe aboneka mu ikoranabuhanga (Digital opportunities).
Abanyamuryango ba ACTR bemeje ko umusanzu w’umwaka uzajya utangwa hakurikijwe uko ubucuruzi bw’umunyamuryango buhagaze kandi ku bushake (Umuntu kugiti cye, Company, Coperative, ishirahamwe).
Umusanzu uzafasha mu gukurikirana ibikorwa by’abanyamuryango hirya no hino mu gihugu hamwe no kongere amikoro y’ishyirahamwe mu guhemba abakozi, gukora imirimo y’ubuvugizi no guhuza abanyamuryango.
Hemejwe kandi ko hagiye gukorwa ubukangurambaga mu gihe kitarambiranye muri za firiyeri zose, utanze umusanzu agahita ahabwa ikarita y’Umunyamuryango.

Iyi karita izafasha umunyamuryango kumenyekana no ku menyekanisha ubucuruzi bwe biciye muri serivisi zihabwa abanyamuryango.
PSF yemeje ko mu nama zizakurikira, izajya ibatumirira n’abahagarariye ibigo by’imari, abafatanyabikorwa batandukanye, inzego za Leta zifite aho zihuriye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibasaba kunoza amasezerano y’ubufatanye n’inzego zikora kimwe na “ACTR” mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.



Amani Ntakandi
