Muhanga: Ishuli Les Petits Pionniers ryabaye amizero arambye ku babyeyi baharerera
Aha mu Murenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gahogo , mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’ Amajyepfo y’ U Rwanda, nyuma y’ imyaka 4 gusa, Ishuli Les Petits Pionniers rimaze ritangiye icyiciro cy’ incuke ndetse n’ icyiciro cy’ ayabanza rikomeje kuba ubukombe.
Iki gikorwa cy’ agahebuzo giteza imbere uburezi bw’ abana, gisangiwe n’ Ababyeyi , abarezi ndetse n’ abanyeshuri bahuriye mu Ishuri Les Petits Pionniers bahuriye ku ntero igira iti, ” Wige kandi utsinde, bitera imbaraga zo gukora no gutekereza.”

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ Amahoronews, Ineza Florentine, ni umubyeyi ufite abana 2 biga muri Les Petits Pionniers avuga ko akomeje kunyurwa no kubona uburyo abana be bagenda bunguka ubumenyi umunsi k’ uwundi.
Ati,” Kurerera muri Les Petits Pionniers ni ukwiteganyiriza pe! ubwanjye ntabwo numvaga ko umunyeshuli umaze imyaka 3 ku ishuli ashobora kuvuga neza indi mpuzamahanga, kandi akabikora adategwa, iki kigo ku bwanjye n’ isoko ndetse n’ ivomo rimara inyota nk’ abantu twifuza kugira abana b’ abahanga kandi bashobora kuzakorera igihugu.”
Mu inyurabwenge ry’ uwashinze ikigo cy’ Ishuli Les Petits Pionniers, Yves Mugisha aganira na Amahoronews yavuze ko impamvu yatekereje gushinga ishuli ari ikimenyetso cyo gukunda igihugu n’ ishema bimutera bityo akabiba mu bakiri bato.
Avuga kandi ko ibi bizatuma arushaho kubiha umwanya n’ uko yemera ko uburezi bwiza ari inkingi y’ iterambere rirambye, iki gitekerezo agisangiye na Nelson Mandela nawe washimangiraga ko uburezi ari intwaro ihambaye ishobora gukoreshwa mu guhindura isi “Education is the most powerful weapon which you can use to change the world.”

Yves Mugisha ati, “Guha agaciro uburezi ni ukwemera gukingurira abandi imiryango, gusangira n’ abo ibyubaka ndetse no kubahana hagamijwe kugira ubuzima bw’ agahebuzo.”
Umuyobozi w’ ishuli Les Petits Pionniers, Olive Mukantwari avuga ko hamwe n’umwuka wo guhanga udushya bahora bagamije kuba indashyikirwa, kandi bemera ko ishuri rigomba kuba inshuti y’abana, ryigisha hifashishijwe imikino n’ ubundi buhanga (didactique).
Ati, “ Umwihariko wacu ni uko twigisha turera abana bacu (abanyeshuli) mu rurimi rw’igifaransa mu bikorwa byose by’ umunsi, ariko ntibitubuza no kubigisha icyongereza, ikinyarwanda ndetse vuba aha n’ igishwahili.”
Kugeza magingo aya, ishuli Les Petits Pionniers ryakira abana bose kuva ku myaka 3 y’ amavuko, abana bo mu wa mbere(baby class), hakakirwa abo mu wa kabiri (middle class), bo mu ishuli rya gatatu ry’ incuke (Top Class).
Hanakirwa abana bo mu mashuli abanza kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu, gusa kugeza ubu abagiye kwimukira mu wa gatatu nibo mfura z’ ikigo.


Amakuru atugeraho yemeza ko Ishuli Les Petits Pionniers riri kunoza gahunda yo kwagura amashuli kugeza mu gatandatu.
Mu kiganiro kirambuye na Amahoronews.com, Olive Mukantwari ashimangira ko icyo bashyize imbere ari ugushishikariza abanyeshuli kurangwa n’ umuco wa kimuntu kuva bakiri bato ndetse no kuzirikana ko kuba umuntu nyamuntu Atari ubutunzi gusa , ahubwo ari ukurangwa n’ indangagaciro.

Ati,” Twizere ko iyo twigishije abana neza bakamenya izi ndimi 4, igifaransa, icyongereza, ikinyarwanda ndetse n’ igiswahili bibafasha kumvikana n’ abantu bose ariko na none bashobora kubona ibisubizo b’ ibibazo bafite mu buzima biciye mu guhangana ku isoko ry’ umurimo.”
Abayoboye n’ abashinze Les Petits Pionniers,bose bemera ko ishuli ritagarukira mu gutanga ubumenyi gusa, ngo ahubwo bateguye uburyo bifashisha iyobokamana bityo abana bagatangira kwiremamo imiryango igamije gukosorana, guhugurana ndetse bakitoranyamo PAPA na MAMA abo bakabwirwa ibibazo bito bito bashoboye kwikemurira nk’ umuryango.

Mu rwego rwo gutangira kwiyubakamo ububasha, aba bana b’ abanyeshuli barasurana mu miryango hari nk’ uwagize ibyago bakamutabara babifashijwemo n’ ikigo, ariko bakanasangira iminsi mikuru itandukanye irimo Noheli ndetse na Pasika.

Abanyeshuli bagana Les Petits Pionniers kandi babona amahirwe yo kwigishwa amateka y’ U Rwanda biciye mu itorero ry’ umuco nyarwanda ndetse ku bufatanye n’ ibindi bigo bitabira ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Les Petits Pionniers ni ikigo cyujuje ubuziranenge mu myigishirize nk’ uko iteganyanyigisho ziteganywa na REB ribisaba ariko rifite umwihariko ko kuva mu wa kane kw’ amashuri abanza rizatangiza gahunda y’imigishirize mpuzamahanga (International standard Education).
Ku musozo w’ ikiganiro twagiranye n’ ubuyobozi bw’ iri shuli bwatangaje ko bufite intumbero yo kwagura ibikorwa ,bityo ikigo kigafungura ayandi mashami hirya no hino mu gihugu, ndetse Imana ibihagazemo bakazafungura imiryango mu karere u Rwanda ruherereyemo.



Gaston K.Rwaka
Amahoronews.com
