Iburengerazuba: Iserukiramuco n’imurikabikorwa bizenguruka ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu

0

Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bateguye iserukiramuco ridasanzwe rihurirana n’imurikabikorwa (Expo), rizamara iminsi 41, rikazabera mu turere twose dukora ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu: Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd, Iyaremye Yves hagati mu ikiganiri n’abanyamkuru ku gikorwa cya Kivu Beach Festival 2025

Iri serukiramuco rigamije guteza imbere umuco n’ubukerarugendo bushingiye ku Kiyaga cya Kivu, no kumurika ibikorerwa mu Ntara y’Iburengerazuba (Made in Rwanda), by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, inganda, ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ibigo bitanga serivisi zitandukanye, binyuze mu imurikabikorwa n’iserukiramuco (Expo & Exhibition).

Hateganyijwe kandi imikino itandukanye, amarushanwa, ndetse n’ibikorwa bigamije kuzamura impano mu rubyiruko, byose bizabera ku mucanga wa Kivu muri buri karere kizaberamo iri serukiramuco n’imurikabikorwa.

Kivu Beach Festival 2025 ni ikirori cyateguwe ku nshuro ya 2 mu rwego rwo gutuma impeshyi iba umwanya wo kwidagadura no guteza imbere ubukungu.

Hazaberamo kandi Imikino yo ku mucanga nka beach volleyball, koga no gusiganwa mu mazi, Ibirori n’umuziki aho abahanzi bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bazasusurutsa abantu mu ndirimbo zigezweho n’iz’umuco gakondo. Amarushanwa y’impano agenewe urubyiruko, hagamijwe kuzamura n’abahanzi bakizamuka.

Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd, Iyaremye Yves avuga ko ari igitekerezo cyatekerejwe hagamijwe guhuza ubuzima bw’abanyarwanda n’abashyitsi baturutse impande zose z’isi, binyuze mu bikorwa by’imyidagaduro, ubukerarugendo, ubucuruzi n’umuco.

Akomeza avuga kandi ko iyi festival izaba itandukanye n’iyabaye mu mwaka wa 2024 kuko ubu izagera mu turere twose dukora ku kiyaga, Ati: “Iyi festival izerekana isura nshya y’Intara y’Iburengerazuba. Ni urubuga rwo guhuriza hamwe ubukerarugendo, impano, umuco n’iterambere.”

Akomeza agira ati, ”Turifuza guha Abanyarwanda impeshyi nziza kandi ibafitiye akamaro. Iki gikorwa kizaba urubuga rwo gusabana, kwidagadura, kumurika ibikorerwa iwacu no gusangiza amahirwe yo ku kiyaga cya Kivu amahanga yose.”

Muri icyo gikorwa hazaba kandi abashoramari barandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo ibyo u Rwanda rukora (Made in Rwanda) .

Uretse kwidagadura, iri serukiramuco rifite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mazi n’umuco, no gukangurira abashoramari gushora imari mu bice bikikije Ikiyaga cya Kivu.

Habiyaremye Constant, Umuyobozi wa Koperative KIAKA ikorera i Rubavu, avuga ko bazitabira bagaragaza ibikoresho by’ubukorikori bakora, nk’intebe, imitako n’imipira y’amaboko.

Yavuze ati, “Ntituzaza tugamije gucuruza gusa, ahubwo tuzagaragaza ubushobozi bwacu, umutekano w’akarere kacu n’icyizere mu bukorikori n’ubukerarugendo.”

Uko ibikorwa bizaba biteye muri buri Karere;

 

Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd, Iyaremye Yves hagati mu ikiganiri n’abanyamkuru

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri : 0781000112 / 0788828610 / 0788219048.

Ubuyobozi bwa;  YIRUNGA LTD / KIVU BEACH EXPO & FESTIVAL

Bubashimiye uruhare mugira mu iterambere ry’Igihugu cyacu

Amani Ntakandi

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *