Rubavu: Abafite amahoteli n’utubari barakangurirwa gushyira imbere ubwirinzi bw’ababagana mu kurwanya SIDA

0

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA (VIH), Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku bufatanye na “ABASIRWA”, ihuriro ry’Abanyamakuru bandika ku buzima, RBC, n’Indi miryango itandukanye ikora mu bijyanye no kwita ku buzima, rwatangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abafite amahoteli, amacumbi, resitora n’utubari mu Karere ka Rubavu kwegereza ababagana serivisi z’ubwirinzi, cyane cyane udukingirizo.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu duce dufite urujya n’uruza rw’abantu benshi kubera ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bikaba bituma hagaragara ibyago byinshi by’ubwandu bushya bwa SIDA.

Ugiriwabo Saverine, uhagarariye Koperative y’abagore b’abanyabukorikori b’i Gisenyi (KOWAGUGI), avuga ko bafashwa n’umuryango “IMRO” mu bikorwa byo kwigisha abantu uburyo bwo kwirinda.

Ati: “Turi abagore basaga 6,500, benshi muri twe turi indangamirwa. Twagiye twegerwa tugahabwa udukingirizo ndetse n’amavuta agenewe abafite ibikenerwa byihariye mu mibonano mpuzabitsina.” 

Yongeraho ko, mu rwego rwo kwihaza mu bukungu, iyo koperative ifite n’indi mishinga irimo ubworozi bw’inkoko n’amafi, ubuhinzi bw’insenda n’ibindi bikorwa by’amatsinda agera kuri 50.

Jolly Bashagire, Umukozi mw’ishanmi ry’Ubuzima n’Umutekano muri PSF, yashimangiye ko ubuzima ari ingenzi ku rwego rw’umuntu n’igihugu.

Avuga kandi ati, “Nubwo imibonano mpuzabitsina ikunze gukorwa n’abishimye, ntibibuza ko abantu bakwiye kuyikorana ubushishozi, bakirinda. Abafite amahoteli n’amacumbi basabwa gushyira udukingirizo ahaboneka nk’ibyumba by’abashyitsi, ubwiherero cyangwa aho bicara.” 

Jolly Bashagire, Umukozi mw’ishanmi ry’Ubuzima n’Umutekano muri PSF

Yakomeje agira ati: “Abantu bakwiye gusobanukirwa ko ubuzima ari umutungo udasimburwa, bityo buri wese akagira uruhare mu kuburinda no kwirinda icyahungabanya ubuzima bwe.”

Yanasabye abayobora amahoteli n’amacumbi acumbikira abantu benshi ko bagomba guhindura imyumvire; ati, “Nk’uko bategura isuku y’amashuka, uburiri n’ibindi bikenerwa, ntibakwiye kwibagirwa no guteganyiriza udukingirizo. Virusi itera SIDA ntabwo yacitse, iracyahari, kandi ikomeje kwica abantu.”

Yakomeje asaba abantu kutirara ngo bumve ko icyorezo cya SIDA cyacitse burundu, abibutsa ko kigihari kandi giteye inkeke. Ati, “Uyu ni umwanya mwiza wo gukomeza ingamba zo kwirinda. SIDA ntaho yagiye, kandi iyo hatabayeho ubwirinzi, ubuzima bwa benshi bushobora kujya mu kaga.”

Yanasabye ko Abanyarwanda bakwiriye kwigobotora umuco w’isoni ukibangamiye bamwe mu bashaka serivisi z’ubwirinzi, aho bamwe banga no kugura cyangwa kubaza agakingirizo ku mugaragaro.

Abiyingoma Daniel, ukorera  muri kiosque “Kigali Hope”

Abandi bafatanyabikorwa muri uru rugamba nabo bagaragaje uko babyitabiriye. Abiyingoma Daniel, ukorera Kigali Hope, yavuze ko bafite “kiosque” i Rubavu ikora amasaha 24/24 itanga udukingirizo, cyane cyane mu gace ka La Bamba hazwiho kuba hari abantu benshi bakeneye ubwirinzi.

Jean d’Amour Niragira, ukorera muri  “kiosque” ya AHF Rwanda, yavuze ko ku mupaka wa Petite Barrière batanga udukingirizo tugera ku bihumbi bitanu ku munsi, bakagira intego yo gufasha urubyiruko cyane cyane ruri hagati y’imyaka 20 na 30 kugira ubuzima buzira umuze.

Niragire Jean d‘Amour ukorera muri “kiosque”itanga udukingirizo two kwirinda kwandura Virusi itera SIDA

Rudasingwa Eric, Umukozi wa PSF mu Karere ka Rubavu, yasabye ko utubari n’amahoteli byagira ububiko buhoraho bw’udukingirizo, anagaragaza ko n’ubwo kuri Petite Barrière tuboneka, ahandi nko mu bice by’icyaro nka Kabumba hakiri icyuho.

Akomeza avuga ati, “Tugiye gufatanya n’abafite amahoteli, utubari n’amaresitora kugira ngo dushyireho uburyo buhamye bwo gutanga udukingirizo ku buryo bwizewe kandi bworoshye.” 

Rudasingwa Eric, Umukozi wa PSF mu Karere ka Rubavu

Ku rundi ruhande, Twagirayezu Maurice, Uyobora Hotel Havana, yemeje ko bafite inshingano zo gutanga serivisi zirinda ubuzima bw’abakiliya, ariko ko basigaye badahabwa udukingirizo nk’uko byahoze mbere ya “COVID-19”.

Ati, “Ubu iyo umukiliya adusabye agakingirizo, turamugurira hanze ku giciro kiri hagati ya 1000 na 1500 bitewe n’ubushobozi bwe.”

Gusa iyo hotel ntiyigeze itegura udukingirizo nk’uko itegura amafunguro n’uburiri, kuko ngo bitari mu murongo wo kwerekana ko bacuruza ubusambanyi, nk’uko yabisobanuriye itangazamakuru.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, haracyari imbogamizi zishingiye ku muco n’isoni. Muri Rubavu, bivugwa ko ari abagore 15 gusa batinyuka gusaba udukingirizo ku mugaragaro, abandi bakabisaba babinyujije ku bagabo.

Gahire Divine, ushinzwe kwakira abakiliya muri “Nengwe Eden P Hotel”, yavuze ko nubwo badashyira udukingirizo mu byumba, iyo umukiliya adukeneye bamuha tubiri ku mafaranga igihumbi.

Iyo hotel ifite ibyumba 37, icyumba mberabyombi cyakira ibirori n’ubusitani bunini, ndetse bakira abantu benshi cyane cyane mu mpera z’icyumweru, aho bategura udukingirizo mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwiza bw’ababagana.

Amani Ntakandi

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *