RDC: Abanyamulenge baratabaza ko bashobora gukorerwa jenoside
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Amahoronews.com yemeza ko ingabo za FARDC, FDLR,Wazalendo n’ingabo z’U Burundi ndetse n’abacancuro “Mercenaire” baturutse muri kolombiya “Colombien” bamaze kugera mu mujyi wa Uvira n’umugambi wo kugota no gutera imihana y’Abanyamulenge batuye mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa MRD – Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome ati, “Nyuma yo kumenya umugambi mubisha abo banzi bafite wo kutumara, Turatabaza cyane tumenyesha ko Leta ya Kinshasa ishaka kudukorera jenoside, turasaba ibihugu byo mu karere RDC iherereyemo ndetse n’amahanga kugira icyo ikora mu maguru mashya.”
Akomeza gutangaza ko uyu mugambi uhuriwemo na FARDC, FDLR, Wazalendo na FDNB ufite intego yo kwirukana burundu abanyamurenge ndetse hanakoreshejwe imbaraga nyinshi za gisirikare, igikorwa gifatwa nka Jenoside igiye gukorerwa Abanyamulenge.
Ibi bitero biteganyijwe gute?
Iperereza ryimbitse rya MRD – Twirwaneho, nk’ uko bigaragara mu itangazo ryabo ryo kuwa 8 Nyakanga 2025, Amahoronews ifitiye kopi ivuga ko ibi bitero bizakorwa mu mihana y’Abanyamulenge itandukanye mu buryo bukurikira.

Kahololo – Ruramba : byamaze gupangwa ko iyi mihana ituwemo n’Abanyamulenge benshi ishobora kugabwaho ibitero na FARDC yaturutse Kalemi igana Uvira ikanyura I Runingu igahura n’ingabo z’u Burundi (FDNB), iri tsinda riyobowe na Lt.Col Justin uyoboye Regiment ya 33.
Bijabo – Ndondo: Iyi mihana nayo ishobora guterwa niyo FARDC iciye I Makobola ikibasira abanyamulenge bari I Gihamba no ku Ndondo
Rugezi – Mukela: Iyi mihana iri mu mboni z’igitero cya FARDC ifite icyicaro I Baraka muri Zone ya Fizi .
FARDC, ifatanyije na Wazalendo / Nzelambuma bamaze kugera mu gace ka Kuwumukarati ndetse no Kurumite hafi ya Rugezi mu ndiri y’umwicanyi ruharwa “Ngomanzito” usanzwe akorana bya Hafiz na FDLR ndetse na FDNB ku bufasha bw’intwaro ziremereye za FARDC.
Aba nibo banaherutse gutera umuhana wa Kiziba utuwe cyane n’Abanyamulenge hafi ya Minembwe.
Rukombe- Gahwera: Gen.Gasita uyoboye FARDC I Kindu ari kumwe na FDLR na Wazalendo bafite intego yo kugaba igitero simusiga mu gace ka Muhwera gatuwe n’ Abanyamulenge mu Burengerazuba bwa Minembwe.

MRD – Twirwaneho ivuga ko ifite amakuru y’uko hari indege z’intambara zo mu bwoko bwa “Sukhoi” ndetse na drones ziri I Bujumbura ndetse na Kisangani ziteguye gufasha FARDC, FDLR, Wazalendo ,FDNB mu gihe zizaba zigaba ibitero aho mu misozi miremire ya Minembwe.

Gusa nubwo Abanyamulenge batorohewe nk’abatuye mu mujyi wa Uvira bavuga ko bagiye bahohoterwa, bafungwa n’abandi bicwa bazira uko baremwe, MRD – Twirwaneho yavuze ko itifuza I Tamara ariko ko itazihanganira na rimwe ubugizi bwa nabi.

Amahoronews.com
