Trump yiteguye kwakira Perezida Kagame na Tshisekedi 

0

Trump yiteguye kwakira Perezida Kagame na Tshisekedi Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko mu yiteguye guhura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Washington.

Ni imwe mu ngingo yagarutseho ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, ubwo yakiraga ba Perezida batanu bayobora ibihugu by’Afurika.

Mu biganiro byabahuje, Trump yashimiwe guhuza ibihugu bikimbiranye hirya no hino mu Isi.

Trump yavuze ko aherutse kurangiza amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo, ubwo tariki ya 27 Kamena ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uwa Congo n’uw’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, na Madamu Wagner Kayikwamba bahuriye i Washington mu gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano agamije kurangiza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gushakira Akarere amahoro.

Perezida Donald Trump yagize ati ”Nashakaga gusa kuvuga ko ibihugu byari bihagarariwe byishimiye cyane ko twashoboye gukemura icyo kibazo.”

Gaston Rwaka

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *