Nduhungirehe yamaganye Muyaya ku binyoma ku masezerano ya Washington n’ivanywamo rya AFC/M23
Rwanda's Foreign Minister Olivier Nduhungirehe, speaks during a Declaration of Principles signing ceremony with Secretary of State Marco Rubio, left, and Congo's Foreign Minister Therese Kayikwamba Wagner, Friday, April 25, 2025, at the State Department in Washington. (AP Photo/Jacquelyn Martin)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, amushinja kubeshya abaturage be avuga ko amasezerano ya Washington yemeje ko AFC/M23 izavanwa mu bice igenzura. Nduhungirehe yahamije ko ayo masezerano adafitanye isano n’icyo kibazo, ahubwo yibanda ku gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe
Ibyo Muyaya yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Radio Top Congo, aho yasobanuraga ko urwego rw’umutekano rwashyizweho rujyanye n’amasezerano ya Washington ngo ruzafasha mu gukura AFC/M23 mu duce yigaruriye.
Minisitiri Nduhungirehe yahakanye ibyo, abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter) ku itariki ya 20 Nyakanga 2025, avuga ko Patrick Muyaya yatangaje ibinyoma bifatika, aho yahuje amasezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na RDC n’ayasinyiwe i Doha hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, ibintu avuga ko bihabanye mu ntego n’ibikubiyemo.
Ati: “Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru Patrick Muyaya yavuze ko AFC/M23 izava mu bice igenzura binyuze mu rwego rw’umutekano ruhuriweho nk’uko bivugwa mu masezerano ya Washington yasinywe ku wa 27 Kamena 2025. Ibyo ni ibinyoma bigaragara, kandi ni agahomamunwa kubona Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yongera kubeshya abaturage be mu ruhame.”
![]()
Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru Patrick Muyaya
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko urwo rwego rw’umutekano ruhuriweho ruzibanda gusa ku bibazo bibiri byihariye:
Gusenya umutwe wa FDLR, wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’iyo mitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati: “AFC/M23 ntaho ihuriye n’uru rwego ruhuriweho rw’ibihugu byombi. Kandi ikibazo cyayo gikeneye gukemurwa mu buryo bwihariye, binyuze mu biganiro bigikomeje hagati ya M23 na Leta ya RDC.”
Nduhungirehe yakomeje asobanura agaragaza ko ibyo biganiro bigamije gushakira umuti impamvu muzi zateye AFC/M23 gufata intwaro, hakabaho igisubizo kirambye aho gutanga ibisubizo by’igihe gito.
“Ibyo byose byasobanuwe neza mu mahame y’ibanze yasinyiwe i Doha ku wa 19 Nyakanga 2025, aganisha ku masezerano y’amahoro arambye hagati ya RDC na AFC/M23,”
Ayo mahame yashyizweho umukono i Doha ateganya:
Ihagarikwa ry’imirwano ku mpande zombi, Irekurwa ry’imfungwa zafashwe n’impande zombi, Gusubizaho ubuyobozi bwa Leta mu bice byose by’igihugu, Gucyura impunzi no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugamba.
Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23, nawe yemeje ko mu nyandiko y’aya mahame nta ngingo n’imwe ivuga ko AFC/M23 igomba kuva mu bice igenzura, ariko ko ibyo bizaganirwaho mu biganiro bizakurikiraho.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa
Yagize ati, “AFC/M23 nta na metero izarekura. Tuzaguma aho turi, dukomeze kugenzura ibice dufite mu gihe tuganira ku mpamvu-muzi. Gusa kugeza ubu, mu itangazo ry’amahame nta ngingo igaruka kuri izo mpamvu. Haracyari byinshi bizasaba igihe n’ubwitonzi mu biganiro.”
Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo mahame i Doha, impande zombi ziteganya gutangira ibiganiro bigamije gushyiraho amasezerano y’amahoro ya nyuma, azaba ishingiro ryo gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho, harimo n’amasezerano ya Washington yasinywe hagati ya Rwanda na RDC.
Amani Ntakandi
