DRC: Uwahoze ari umujyanama wa Tshisekedi mu by’umutekano ari mu mazi abira

0

 

Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye François Beya, wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe kirimo amezi atandatu asubitswe, kubera uruhare rwe mu bikorwa byashoboraga guhungabanya umutekano w’igihugu n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu

François Beya Kasongo, wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi

Ubushinjacyaha bw’igisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwagejeje imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kinshasa icyifuzo cyo gukatira François Beya Kasonga, wabaye umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, igifungo cy’umwaka umwe, ariko harimo amezi atandatu asubitswe.

François Beya n’abandi batanu barimo Vanda Nowa Biama Guy, Colonel Cikapa Tite Mokili, Komiseri Mukuru Lily Tambwe Mauwa, Lieutenant Colonel Kalenga Pierre, ndetse na Brigadier General Tonton Twadi Sekele (utarafatwa), bashinjwa ibyaha bikomeye birimo gushaka kugirira nabi Perezida Tshisekedi no kugerageza gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa bihabanye n’inshingano zabo.

Mu gihe abandi bakekwaho ibyaha bafashwe ariko bakaza kurekurwa by’agateganyo, François Beya we yatawe muri yombi muri Gashyantare 2022, nyuma aza gufungurwa by’agateganyo muri Kanama 2022 kubera ikibazo cy’ubuzima bwe, kugira ngo abashe kwivuriza mu mahanga. Ubu akaba akiri mu Bufaransa aho yivuriza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko igihano cyasabiwe Beya gikwiye gutangwa hakurikijwe imiterere y’ikirego, uburwayi bwe, n’imyaka afite. Ibi bivuze ko, mu gihe urukiko rwakwemeza igihano yasabiwe, atazongera gufungwa kuko amezi atandatu yasabiwe yari yamaze kuyamara muri gereza.

Uru rubanza rumaze igihe rugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo muri Congo no mu karere, rugaragaramo imyitwarire ya bamwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare n’inzego z’umutekano bashinjwa ibyaha bifatwa nk’ibikomeye ku mutekano w’igihugu.

François Beya Kasongo, wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi

Biteganyijwe ko tariki ya 31 Nyakanga 2025, abanyamategeko ba François Beya bazageza ku rukiko ibyifuzo byabo, birimo gusaba ko umukiriya wabo ahanagurwaho ibyaha. Abanyamategeko be mbere bamaze gutangaza ko ikirego cye “kidafite ishingiro”, ndetse kikaba cyarateje impaka ndende ku bwisanzure bw’ubutabera no ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ubushinjacyaha mu bibazo bya politiki.

François Beya yigeze gufatwa nk’umwe mu bantu b’inkoramutima za Perezida Tshisekedi mu ntangiriro z’ubutegetsi bwe, ariko ku buryo butunguranye atabwa muri yombi, ibintu byavugishije benshi mu banyepolitiki n’abasesenguzi bo mu karere.

Ubuzima bwa François Beya mu ncamake:

Yatangiye mu biro by’umutekano muri Leta ya Mobutu muri za 1980, akomereza mu bagenzacyaha b’abanyamerika n’abo mu bihugu by’i Burayi, nyuma akomeza mu buyobozi bwa ANR n’iya DGM n’ubwo yaje kuba umujyanama wihariye wa Tshisekedi kuva mu 2019

Yafatwaga nk’umuntu ukora ibijyanye n’ibanga n’umutekano mu gihugu, akaba yari azwi nka “Monsieur Security” cyangwa “phantom spymaster”

Yafunzwe ku wa 5 Gashyantare 2022, ashinjwa ibyaha bijyanye no gushyira igihugu mu kaga mu buryo bw’umutekano ; urubanza rwe rwabereye mu rukiko rwa gisirikare, kandi ruracyakurikiranyweho na benshi mu muryango mpuzamahanga

Amani Ntakandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *