Bugesera: Umuhanzi Ramjaane yafashije 500 kubona mitiweli
Kuwa 5 Kanama 2025, mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Ngeruka (Akarere ka Bugesera), Ramjaane Joshua, ku bufatanye na Minisiteri mpuzamahanga ya ATAWALE, bakoze igikorwa cyo gushikiriza ubwishingizi bw’ubuzima (Mutuelle de Santé) ku baturage 500 batishoboye.
Umunyarwenya mpuzamahanga , Ramjaane Joshua avuga ko yiyemeje kwagura ibikorwa bye mu Karere ka Bugesera.

Muri ibyo bikorwa harimo kubaka umuryango nyarwanda muzima harimo no gutegura n’ igihe kizaza cyiza.
ATI, ” Ndashimira abahanzi cyane cyane abanyarwenya bagenzi banjye bamenyesheje ko bifatanije natwe, Inkunga yabo izahora ikenewe, kuboneka, hamwe no kwiyemeza gusangira n’ abaturage byongereye akarusho n’ umutima mwiza kuri iyi gahunda.

‘Ramjaane Joshua Foundation’ yashinze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na ‘Atawale International Ministry’ yose ihuriye ku gufasha abatishoboye.
Ati “Aho ndi hose mba ndi umuntu wumva ko ndamutse ngize icyo nkora ku muntu ndusha ubushobozi kandi abukeneye Imana iba ikoresheje ukuboko kwanjye mu gukemura ikibazo afite, nyuma y’ubuzima tubamo bwa buri munsi tuba tugomba kwibuka ababyeyi n’abavandimwe bacu bagorwa n’ubuzima bwa buri munsi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka Kadafi Aimable yashimiye uyu munyarwenya ndetse amusaba ko yakomeza kubakorera ubuvugizi kuko nubwo hari abo afashije ariko hari abandi basigaye bakeneye ubufasha nk’ubu.

Ku rundi ruhande Ramjaane Joshua yavuze ko gutanga ubwisungane mu kwivuza muri uyu murenge ari amahitamo y’Akarere kuko ariko kabagiriye inama y’aho bajyana ubufasha bwabo.
Ati “Nk’abantu twatangiye gukorera mu Karere ka Bugesera, twegereye ubuyobozi tubaganiriza igitekerezo cyacu baturebera aho imibare y’abakeneye ubwisungane mu kwivuza iri hejuru tuba ariho tujya.”

Uretse ubwisungane mu kwivuza, Ramjaane Joshua yavuze ko bagiye gutekereza uko bakomeza gufasha abaturage bo muri aka gace cyane ko basanze hari byinshi bakeneye mu buzima bwa buri munsi.
Gaston Rwaka
Amahoronews
