Abashoramari bato bongeye kwibukwa
Hatangijwe ibihembo bishya ku rwego mpuzamahanga bigamije guha agaciro ba Rwiyemezamirimo batangiye umushinga wabo mu buryo bufatika, bafite icyizere cy’ejo heza. Ibi bihembo bizatanga urubuga ku bashoramari bo muri Afurika, harimo n’u Rwanda, kugira ngo berekane ibitekerezo byabo hamwe n’abandi bo hirya no hino ku isi.
Irushanwa ryiswe “Investec Early-Stage Entrepreneur of the Year Awards” (bazwi nka Investec Easies), rishyigikiwe na OPUS, ni irushanwa rya mbere rigamije kugaragaza ba Rwiyemezamirimo bagitangira ibikorwa byabo
Iri rushanwa rifunguye ku baFITE amasosiyete afite imyaka iri munsi y’ine kandi ataragera ku rwego rwa Series A.
Amasosiyete afite agaciro kagera kuri miliyoni 305 ashingwa buri mwaka ku isi, ni bake cyane bagira ubucuruzi bugera ku rwego rwo hejuru. ni muri urwo rwego Investec Easies igamije kuvumbura ibitekerezo bishya n’ibihambaye mbere y’uko ba nyirabyo bagira ubucuruzi bunini cyangwa se bakagira ibyago byo gusohoka ku isoko.
Sam Tidswell-Norrish, washinze OPUS akaba anayiyobora, yagize ati:“Ku bashinze amasosiyete bari muri iki cyiciro cy’itangiriro, akazi kenshi karakorwa ntikamenyekane. Investec Easies ishimira ubutwari bwo gutangira, si ubushobozi bwo kwagura gusa. Inkuru yose itangira n’igikorwa cy’ubutwar”i—igitekerezo cyanditswe ku rupapuro rw’impapuro z’isuku, kureka akazi kameze neza,igicuku cyo gukora za porogaramu. Ibyo bitekerezo biba bikiri mu cyeragati ariko ni umutima w’ishoramari rishya. Twifuza kubishimira kuko ari ho ejo hazaza hatangirira.”

Ku bufatanye na Investec Wealth & Investment International ndetse na Endava, sosiyete y’ikoranabuhanga iri ku isoko ry’imari, iri rushanwa rizatanga ibihembo mu byiciro bine:
Impact (ingaruka nziza ku muryango), Consumer (ibijyanye n’abaguzi),Technology (ikoranabuhanga), Female Founder (uwashinze ari umugore).
Abatsinze bazahabwa ibihembo birimo:
Amafaranga angana na n’amapawundi 10,000,
Kubona Ubunyamuryango bwa OPUS, Kwamamazwa rwego mpuzamahanga,Umwanya wo kwitabira Inama Nkuru y’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) izabera i Davos, hamwe n’intumwa za OPUS.
Abatsinze bazatorwa binyuze mu gutora rusange hamwe n’akanama k’abacamanza mpuzamahanga baturutse mu nzego zinyuranye zirimo imari, umuco, n’ubucuruzi. Muri bo harimo:
Imtiaz Patel, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa MultiChoice Group,Maxine Gray, ushinzwe igenamigambi muri Investec,Lyndon Subroyen, Umuyobozi Mukuru w’Ikoranabuhanga muri Investec,Alastair Lukies CBE, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire muri Endava,Kristen McLeod CBE, Umuyobozi Mukuru w’Igenamigambi muri British Business Bank,Erin Platts, Umuyobozi Mukuru wa Octopus Ventures,Marc Porat, washinze General Magic.
Abashinze amasosiyete afite imyaka iri munsi y’ine kandi ataragera ku rwego rwa Series A baratumiwe gusaba kwitabira mbere y’itariki ya 5 Ugushyingo 2025 banyuze kuri Wakwiyandikisha unyuze aha www.theeasies.com. Uburyo bwo gusaba bufata iminota mike kandi bwakozwe ku buryo bubonwa n’umuntu wese uri gutangira urugendo rw’ubucuruzi.
Raoul Nshungu-Amahoronews.com
