Inganda na za Farumasi byafunzwe kubera ibicuruzwa bitemewe

0

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ifatanyije si y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (RwandaFDA), rwatangaje ko binyuze muri Operation Usalama XI rwafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ibitemewe bifite agaciro ka 106.728.473 Frw ndetse hafungwa inganda enye na Farumasi (pharmacie) umunani Abacuruzi n’abandi babigizemo uruhare babibifatiwemo bagatabwa muri yombi mu gihugu hose ni 72, mu gihe abandi bagishakishwa.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo ku wa 20 Ukwakira 2025, Izi nzego zivuga ko iki gikorwa cyabaye hagati ya tariki 13 na 17 Ukwakira 2025, ndetse mu byafashwe hahise hangizwa ibifite agaciro ka miliyoni 104 Frw ndetse abantu babifatiwemo baciwe amande angana na 107.824.663 Frw.  bagishakishwa.

Ibi bicuruzwa bitandukanye bitujuke ubuziranenge, byiganjemo, imitobe, Kanyanga, inzagwa, situruwaya (Steel Wires) urumogi, amavuta ya Mukorogo n’ibindi.

mu nganda zafunzwe harimo Joyland Company Ltd yakoraga Umutobe witwa “Salama ” utujuje ubuziranenge, Sky Brewery Ltd yakoraga inzoga isembuye mu buryo butujuje ubuziranenge, NI&P Compamy yacuruzaga Alcool ya Ethanol mu buryo butemewe n’Amategeko,

RIB ikomeza ivuga ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo ,Guha umuntu ikintu gishobora kwica cg gushegesha ubuzima bwe; Guhimba no guhindura inyandiko Icyaha cy’iyezandonke, Guhishira icyaha cy’ubugome

RIB irakangurira abaturarwanda kujya babanza gusuzuma neza ibicuruzwa bacuruza cyangwa bagura niba byujuje ubuziranenge. Iranaburira abacuruza ibitujuje ubuziranenge ko iki gikorwa kizakomeza hagamijwe gukumira ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima no guhana ababifatirwamo.

                                            Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bafunzwe kubera gukora ibitemewe

Operation USALAMA XI yakozwe ku bufatanye bw’inzego za RIB,Polisi, FDA n’Umujyi wa Kigali

Raul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *