U Rwanda rugiye kwakira inama y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka

0

U Rwanda rugiye kwakira Inama ya Kabiri y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka [Land Forces Commanders Symposium] izahuriza hamwe abaturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yaho, aho bazaba baganira ku bufatanye bukenewe mu gukemura ibibazo by’umutekano.

Iyi nama iteganyijwe tariki 21-22 Ukwakira 2025, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gukoresha ubushobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka mu kuzamura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’amahoro n’umutekano’.

Itangazo RDF yashyize hanze rivuga ko iyi nama yo ku rwego rwo hejuru izahuza abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka bazaturuka muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Rirakomeza riti “Yerekana umuhate u Rwanda rufite mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, kujya inama, kubungabunga amahoro n’umutekano, no gusangira ubunararibonye mu by’imiyoborere y’ingabo ku Mugabane w’Afurika.”

Ni inama izaba urubuga rukomeye ku bayobozi b’ingabo rwo kungurana ibitekerezo, gushimangira ubufatanye, no gusuzumira hamwe uburyo bwo gufatanya gukemura ibibazo bishya n’ibikomeje kwigaragaza bijyanye n’umutekano.

Yerekana icyerekezo gihuriweho cya Afurika gishingiye ku bufatanye ariko hitawe ku baturage mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’umutekano bitandukanye.

Ni n’amahirwe yo kuganira ku cyerekezo cy’ahazaza mu guhangana n’imiterere mishya y’intambara zivuka, ndetse n’impamvu zigaragaza ko ari ngombwa zo gufatanya mu kubungabunga amahoro ku mugabane w’ Afurika n’ahandi ku Isi.

Inama y’abagaba b’ingabo igiye kubera mu Rwanda, ije ikurikira indi Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika u Rwanda rwakiriye muri Gicurasi 2025 izwi nka (International Security Conference on Africa: ISCA).

Raul Nshungu- Amahoronews.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *