Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umwana wari usigaye mu b’Umwami Yuhi Musinga, yatabarutse

0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse ku myaka 93, nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.

Mukabayojo aheruka kugaragara muri rubanda mu gutabariza (gushyingura umwami) musaza we Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu Rwanda mu 2017.

Abo mu muryango we babwiye BBC ko Igikomangoma Mukabayojo yatabarutse mu ijoro ryo ku wa mbere mu bitaro by’ i Nairobi muri Kenya, ari na ho yari atuye, azize uburwayi n’izabukuru.

Speciose hagati y’ abana be

Mukabayojo ni we mwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931 agacibwa n’abazungu agahungira muri Congo ari naho yatangiye (yapfiriye).

Musinga yasimbuwe n’umuhungu we Mutara III Rudahigwa, na we amaze gutanga asimburwa na muruna we Kigeli V Ndahindurwa, aba bombi ni basaza ba Mukabayojo.

Gastom K. Rwaka

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *