DRC / Kinshasa: Inyangamugayo ntishyigikira ubukandamizi

0

 

Decosta ashinja Jean Scohier kugambanira bene wabo, amurega guhakana ukuri no gukorera inyungu za politiki zisenya ubukongomani n’ubumuntu.

Mu nyandiko ye iherutse gusohoka, Decosta yikomye bikomeye kuri Jean Scohier Muhamiriza, umwe mu banyapolitiki b’Abanyamulenge, amushinja guhemukira abo bakomokaho no guhindura ukuri intwaro yo gusigasira inyungu z’abakandamiza.

Rusahurira mu nduru, “Jean Scohier Muhamiriza”, Umugambanyi ruharwa

Ku bwa Decosta, Scohier yaretse kuba ijwi ry’abababaye, ahitamo kuba umuvugizi w’ubutegetsi n’imiryango mpuzamahanga ibogamye, bigamije gucecekesha ukuri ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Decosta avuga ko kuba inyangamugayo bisaba guhitamo ukuri n’ubumuntu aho guhitamo inyungu za politiki, kandi ko “utemera kuvuga ibitagenda ku butegetsi bukandamiza, aba abwitangiye n’amatama abiri.”

Decosta avuga ko ibyemezo n’imvugo za Jean Scohier bigaragara nk’uburyo bwo gushyigikira gahunda z’ubutegetsi bw’i Kinshasa n’ababufasha, aho gushyira imbere inyungu z’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bamaze imyaka irenga makumyabiri babarizwa mu ntambara zidashira.

Ku bwe, Scohier ntiyaba ari umunyapolitiki w’impirimbanyi, ahubwo yabaye umunyabwoba wiyeguriye politiki yo kwiyiriza ubuhamya kugira ngo abone icyubahiro mu maso y’abafite ububasha.

Mu nyandiko ye, Decosta yibutsa ko kuba umunyamulenge cyangwa umunyakongo nyakuri bitagaragarira mu mvugo nziza cyangwa mu manama mpuzamahanga, ahubwo bigaragarira mu kugaragaza ukuri, nubwo kwaba kurushya kwemera. Yongeraho ati, “Abantu bacu ntibakeneye abavugizi b’inyungu, bakeneye abavuga ukuri.”

Ku bwe, igihe cyose abiyita abaharanira amahoro bazakomeza guceceka cyangwa bagahinduka abambari b’ubukandamizi, ukuri kuzakomeza guhunga Congo.

Decosta asaba ko abashaka amahoro nyayo bagomba gutinyuka bakavuga uko ibintu biri, kuko “amahoro adafite ukuri ari nk’inzu yubatswe ku musenyi.”

Mu gusoza, Decosta yibutsa ko amahoro n’ubumwe bya Congo bitazazanwa n’abanyapolitiki bashyira imbere inyungu zabo bwite, ahubwo bizazanwa n’abatinyuka kuvuga ukuri, nubwo kwaba kubashyira mu kaga.

Yagize ati, “Nta mahoro ashoboka mu gihugu cyubakiye ku kinyoma. Nta nyangamugayo y’ukuri ishyigikira ubutegetsi bukandamiza inzirakarengane.”

Ku bwe, abavuga ko baharanira amahoro ariko bakinumira imbere y’ubutabera bucagase, baba barimo kwambura igihugu icyizere cy’ejo hazaza.

Decosta asaba urubyiruko rw’Abanyamulenge n’abandi Banyekongo bose kwigobotora imitekerereze yo gucungira ku bakandamiza, bagahagurukira kurengera ukuri, kuko ari bwo buzima bw’igihugu.

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *