Kamayirese Jean D’Amour yatorewe kuyobora “Rwanda Leather Association”

0

 

Abakora ibikomoka ku mpu biyemeje gushyigikira Kamayirese Jean D’Amour, Perezida mushya wa Rwanda Leather Association

Kigali, ku wa 4 Ugushyingo 2025, Abanyamuryango b’ihuriro “Rwanda Leather Association”, rihuriza hamwe abakora n’abatunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda, batoye Kamayirese Jean D’Amour nk’Umuyobozi Mukuru (Perezida) mushya muri manda y’imyaka itanu.

Kamayirese Jean D’Amour, Perezida mushya wa “Rwanda Leather Association”, ubwo yatangazwaga nk’uwatsinze amatora yabaye ku wa 4 Ugushyingo 2025 i Kigali

Amatora yabaye mu mucyo, aho buri rwego rugize iri huriro rwatoye abayobozi barwo, bigaragaza uburyo demokarasi yubatse n’ubumwe hagati y’abanyamuryango b’uru rwego.

Abanyamuryango bagaragaje ibyishimo n’icyizere kuri Kamayirese, bavuga ko bamubonamo ubushobozi bwo guhuza abanyamuryango bose no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Kamayirese Jean D’Amour yavuze ko intego ye ari uguteza imbere ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda no gushakira amasoko ibikomoka ku mpu.

Kamayirese Jean D’Amour, Perezida mushya wa “Rwanda Leather Association” atangariza abanyamakuru imigabo n’imigambi ye

Yagize ati “Twakoze amahugurwa mu ntara zose, dusura abanyamuryango tuganira ku bibazo byabo tugashakira hamwe ibisubizo. Intego yacu ni kongera umusaruro, gukora inkweto, imikandara n’amasakoshi bikorerwa hano mu gihugu, kugira ngo tugabanye ibitumizwa mu mahanga.”

Umwe mu bagore bo muri Rwanda Leather Association yabwiye Amahoronews.com Ati,“Ndishimye kubona amatora abaye kandi hagatsinda uwo twifuzaga. Dufite icyizere ko Kamayirese azateza imbere urwego rwacu, cyane cyane abagore n’urubyiruko.”

Abanyamuryango bishimiye ubuyobozi bushya

Mu myaka yashize, iri huriro ryigeze kugabwamo ibice byari bitumvikana, ariko Private Sector Federation (PSF) yaje kubafasha kongera kwishyira hamwe, bityo bongera kubaka ihuriro rikomeye rihuza abakorera mu rwego rumwe.

Iperereza ry’Amahoronews.com: Urwego rw’impu mu nzira ya “Made in Rwanda”

Urwego rw’abakora ibikomoka ku mpu rurafatwa nk’imwe mu nzego zifite amahirwe menshi yo gufasha gahunda ya “Made in Rwanda”, cyane cyane mu kongera ibyoherezwa mu mahanga.

N’ubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku bushobozi buke bwo gutunganya impu ku rugero mpuzamahanga, abasesenguzi bavuga ko ubuyobozi bushya bwa Kamayirese bushobora kuba intangiriro y’igihe gishya mu kongera agaciro ku bikorerwa mu gihugu.

Abari bahagaraiye amatora bari kubara ibyavuye mu matora

Abanyamuryango bari kwitorera Perezida mushya

bari kubara amajwi

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *