Rwanda: Hakenewe miliyoni 300 $ ngo “Internet” igere hose
Ingabire Paula ,Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo avuga impamvu hari ibice bimwe by’igihugu bitabona Internet ku buryo bukwiriye anavuga ko habura iminara nibura irenga 2500 ishobora gutwara agera kuri miliyoni 3000 z’amadorali kugira ngo igere hose.
Ibi yabigarutseho tariki ya 4 Ugushyingo 2025,ubwo yageza ibisobanuro ku nteko rusange umutwe w’Abadepite, ku bibazo byagaragaye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hatangwa serivisi ku baturage,Minisitiri yagaragje ko hakenewe iminara igera ku 2500 kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Agira ati“Urebeye ku buso bw’igihugu cyacu Internet igera ahantu hangana na 83%, bivuga ko ubuso bungana na 17% bw’Igihugu hadafite internet, cyane ahantu hadatuwe no mu bice by’icyaro”.
Yakomoje kandi ku gituma Internet itagera mu gihugu hose, biterwa n’impamvu nyishi zirimo n’imiterere y’Igihugu ifite imisozi ndetse ugasanga hari n’aho idashobora kugera cyane cyane mu kabande.
Yagaragaje ko mu nyigo bakoze basanze u Rwanda rukeneye iminara iri hagati ya 720-800 kugira ngo rube rwabasha kugeza Internet ku buso bungana na 97%.
Ati “Kugira ngo byibura tube dufite iminara itanga Internet mu buryo bunoze turasabwa byibura iminara igera ku 2500, yiyongera ku 1700 u Rwanda rusanzwe rufite”.

Ingamba zihari zo kugeza Internet mu bice byose by’Igihugu kugira ngo serivisi zihabwa umuturage zimugereho uko bikwiye, Minisitiri Ingabire yavuze ko ibigo by’itumanaho byose bihabwa impushya zifite igihe kiri hagati y’imyaka 10 na 15 kandi bakaba bafite umubare w’iminara baba bagomba kuba bubatse.
Hakenerwa nibura ibihumbi 150 by’Amadorali kugira ngo hubakwe umunara umwe ubwo muri Rusange hakenewe miliyoni 300 z’Amadorali.
Mu bindi byagarutsweho muri iyi nteko bagaragaje ko mu mbuga za internet 264 z’ibigo bya Leta, zirindwi muri zo zingana na 3% ari zo gusa zikoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yashimangiye ko ibigo bya Leta bifite ikoranabuhanga mu nshingano birimo gukorana ku buryo mu gihe cya vuba izo mbuga zizaba zashyizwemo ururimi rw’Ikinayarwanda ndetse n’izindi ndimi zirimo Icyongereza n’Igifaransa.
Raoul Nshungu- Amahoronews.com
