Abanyeshuri 20000 bagiye guhabwa serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe

0
gacuriro

 

Abanyeshuri basaga ibihumbi 20.000, biga mu mashuri ya tekinike mu turere turimo Ngoma na Kirehe bashyiriwe ho uburyo bwo kubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe.

Ibi bizanyura mu mushinga wiswe Kura Nawe watangijwe ku wa 5 Ugushyingo 2025, Ishuri ryisumbuye rya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro rya Gacuriro (TSS) ryigamo abanyeshuri 1.300 riri mu Karere ka Gasabo.

Ku bufatanye n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage UNFPA,MINEDUC,Ambasade ya Luxumbourg ndetse n’iy’u Buhinde ibigo by’amashuri  bitanu ariko byigisha amasomo ya tekinike  byashyizwemo ibigo bitanga servisi z’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ubwimyororokere.

Nk’uko UNFPA ibitangaza abiga amasomo ya Tekinike ntibagerwaho  n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere nk’abiga mu mashuri y’uburezi rusange.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin, yagize ati “Amakuru dufite atubwira ko kugira ngo urubyiruko rubeho neza rudakeneye amasomo yo mu ishuri gusa. Rukeneye no kugira ubushobozi bwo gufata ibyemezo biboneye bijyanye n’imibiri yabo n’ubuzima muri rusange, kandi ni byo Kura Nawe yubakiyeho.”

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda ahamya ko abiga amasomo ya Tekinike basigaye inyuma kuri ziriya serivisi

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose, yavuze ko Kura Nawe ari umushinga wuzuzanya n’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo gushora mu guha ubumenyi bukenewe urubyiruko kuko ari bwo rutera imbere, bityo n’Igihugu kikagira iterambere.

Yavuze ko kandi uwo mushinga uzabafasha guhangana n’ibibazo byo mu bigimbi n’ubwangavu abanyeshuri bahura na byo bigatuma bamwe bata ishuri.

Ati “Inshuro nyinshi urubyiruko by’umwihariko abakobwa, abafite ubumuga n’abandi batandukanye basigaraga inyuma. Usanga nta makuru bafite n’ubumenyi bigatuma batwara inda zitateganyijwe ari byo duhanganye na byo none. Biterwa n’uko ubumenyi ku mibonano mpuzabitsina n’ubuzima bw’imyororokere bitaganirwaho cyane hagati y’abana n’ababyeyi.”

“Ibyo ni bimwe mu bibazo by’ingutu duhanganye na byo mu mashuri, kandi harimo n’abahungu batarangiza amashuri. Kura Nawe ije gutanga umusanzu mu kubikemura kandi turasaba abanyeshuri kuyibyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose

Usibye serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imyororokere ibi bigo uyu mushinga ukoreramo hazashyirwamo n’ikigo kizajya gitanga ubuvuzi busanzwe.

Uyu mushinga uzamara imyaka ine uzagera ku banyeshuri barenga 20.000 barimo abo mu mashuri y’i Ngoma na Kirehe. Ugenewe abari hagati y’imyaka 16 na 30 kuri bagize 27% by’abaturage bose.

Raoul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *