Gasabo: BMA yiyemeje guteza imbere umwuga w’ubwiza n’uburanga
Kigali, Tariki ya 6 Ugushyingo 2025, Abanyamuryango b’Ihuriro ry’abakora mu mwuga w’ubwiza n’uburanga (BMA) mu Karere ka Gasabo, bahuriye mu nteko rusange yabereye ku biro by’Umurenge wa Remera, biga ku ngamba zo guteza imbere umwuga wabo binyuze mu kwizigamira, ubufatanye n’imiyoborere myiza.

Inteko iyobowe na Bwana Jean Bikerinka Bikiresi, yatangiye saa tatu za mu gitondo, aho yashimiye abitabiriye inama ku bw’umusanzu wabo mu iterambere ry’urwego rwa “BMA”.
Yagize ati: “BMA mu Karere ka Gasabo iratureba. Nitwe tugomba kuyitekerereza, tukayiteza imbere kugira ngo igire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu, cyane ko serivisi dutanga zifasha Abaturarwanda benshi.”

Jean Bikerinka Bikiresi, Perezida wa “BMA” mu Karere ka Gasabo
Abayobozi batowe muri BMA bo mu mirenge igize Akarere ka Gasabo bitabiriye ku kigero cya 98%, bigaragaza ubushake bwo gukorera hamwe mu iterambere ry’uyu mwuga.
Kwiteganyiriza muri RSSB / EjoHeza: Inkingi y’amasaziro meza
Mu kiganiro cyatanzwe na Emmanuel Twagirumukiza, umukozi ushinzwe gahunda ya RSSB/EjoHeza mu Karere ka Gasabo, yagaragaje ko kwiteganyiriza ari intambwe ikomeye mu kurengera ejo hazaza h’abakora mu rwego rw’ubwiza n’uburanga.

Emmanuel Twagirumukiza, umukozi ushinzwe gahunda ya RSSB / EjoHeza mu Karere ka Gasabo
Yasabye abayobozi ba BMA gukomeza ubukangurambaga mu banyamuryango n’abakozi babo kugira ngo batange raporo buri gihe, BMA ikazigeza ku Karere, PSF na Sendika HAWU
HAWU isaba kwimakaza umuco w’ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha
Haruna Rushigajiki, Umunyamabanga Mukuru wa HAWU, yasabye abanyamuryango gukora kinyamwuga, guhembwa binyuze muri banki no kwandikirwa amasezerano y’akazi.

Haruna Rushigajiki, Umunyamabanga Mukuru wa HAWU
Yavuze ko “amahoro hagati y’umukozi n’umukoresha aturuka ku biganiro no ku bwumvikane, si ku makimbirane”, ashimangira ko ubukangurambaga bwo guca “avansi” buzakomeza kugira ngo hagaruke imikorere ishingiye ku mategeko n’ubunyangamugayo.
Inama zihuza abakoresha n’abakozi: Urufunguzo rw’imikoranire myiza
Abitabiriye inama bumvikanye ko hakenewe inama zihuza impande zombi, abakoresha n’abakozi, nk’uburyo bwo kubaka umubano wubakiye ku bwubahane no kuganira ku bibazo by’imikorere. Hasabwe ko inzego za CESTRAR na PSF zigira uruhare mu gutegura no gushyigikira ibi biganiro.
“Ukwezi kw’ubwiza n’uburanga”: Gukangurira isuku no kwizigamira
BMA yemeye gutegura ukwezi kwahariwe ubwiza n’uburanga by’abantu, hagamijwe guteza imbere isuku, iterambere rirambye n’imibereho myiza.
Insanganyamatsiko yemejwe ni: “Saneza wizigamira muri RSSB/EjoHeza, ubungabunge ibidukikije.”
Hazategurwa ibikorwa bitandukanye bigamije gukangurira abantu kugira isuku no kwizigamira, nk’umusingi w’ubuzima bwiza.
PSF yizeza ubufatanye mu kuvugurura BMA
Léon Pierre Rusanganwa, Ushinzwe Ubuzima Rusange muri PSF, yasobanuye ko Rugaga rw’Abikorera rufite inshingano zo gufasha mu kuvugurura no kunoza imikorere ya BMA.
Yavuze ko PSF izakomeza gushyigikira ibikorwa byo kubaka imiyoborere myiza, kongerera ubumenyi abayobozi n’abanyamuryango no guteza imbere ubufatanye.

Léon Pierre Rusanganwa, Ushinzwe Ubuzima Rusange muri PSF
Yashimye intambwe imaze guterwa, avuga ko umubare w’abanyamuryango wa BMA mu Mujyi wa Kigali wiyongereye ukagera kuri 1,227 nyuma y’amavugurura.
Imyanzuro yafatiwe muri iyo nteko rusange; Gukomeza ubukangurambaga ku bijyanye no kwiteganyiriza muri RSSB / EjoHeza, Gutegura gahunda zihuza abakoresha n’abakozi hagamijwe kubaka umubano w’icyizere, Gushyiraho komite ishinzwe gutegura ibikorwa by’ukwezi kwahariwe ubwiza n’uburanga, Gukomeza ubufatanye bwa BMA na PSF mu guteza imbere imiyoborere n’ubuyobozi bwiza.
Inama yasojwe irangwa n’ubufatanye, ubwitabire n’ubushake bwo guteza imbere urwego rw’ubwiza n’uburanga mu Karere ka Gasabo. Abitabiriye bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere umwuga uha akazi kandi ukorohereza ubuzima bw’Abanyarwanda benshi.


Amani Ntakandi – Amahoronews.com
