Twagirayezu Thadee uyobora ikipe ya Rayon sport yamaze kwemeza ko bamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Afahmia Lotifi wari umaze ukwezi mu bihano.

Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ni bwo iminsi 30 yari yahawe umutoza Lotfi atari mu kazi yarangiye. Ni icyemezo cyafashwe kuko ikipe itari yanyuzwe n’umusaruro we mu mikino itandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Twagirayezu Thaddée yagiranye yemeje ko uyu mugabo ukomoka muri Tunisia atazongera gutoza Murera.

Ati “Twatandukanye. Twemeranyije ko tugomba gutandukana, tugiye gushaka ibyo tumugomba.”

Lotfi yageze muri Rayon Sports mu mpera za Gicurasi uyu mwaka ahabwa amasezerano y’umwaka umwe avuye muri Mukura VS yatoje imyaka itatu.

Biravugwa ko bigendanye n’amasezerano yaba bombi Lotifi agomba guhabwa imishahara y’amezi 3.

Rayon Sports y’amanota 13 iri gutozwa na Haruna Ferouz wari umutoza wungirije wa Lotfi, iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda igeza ku Munsi wa Karindwi.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *