Joseph Kabila yafatiwe ibihano
Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila kubera gushyigikira Ihuriro AFC/M23 no guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa congo.
Ishami rishinzwe imari rya AmeriCa ryavuze ko M23 n’ishami ryayo rya politiki, Congo River Alliance (AFC), byateje intambara ikomeye mu burasirazuba bwa congo, bihitana abaturage ibihumbi ritera n’ibibazo by’abaturage benshi.
Ishami rya Minisiteri y’imari ryavuze ko Kabila yatanze inkunga y’amafaranga kuri AFC kugira ngo agire ingaruka ku kibazo cya politiki mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe yashishikarizaga ingabo za Congo kwitandukanya no kwifatanya n’ingabo za AFC. Ryavuze ko Kabila arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere kugira ububasha kuri Guverinoma ashyigikira umukandida utavuga rumwe n’umuyobozi uriho ubu.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo Jacquemain Shabani yishimiye icyo yise igikorwa cyatinze cyane cya America cyo kurwanya Kabila. Shabani yagize ati “Ni we watangije, ni we wateguye ihungabana rya Congo.” “Bwana Kabila ari mu bantu batuma kugera ku mahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigorana kandi bigoranye.”
Ingamba za Minisiteri y’imari zo guhana Kabila ni zimwe mu ngamba zagutse zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe na America, u Rwanda na DRC i Washington mu kwezi k’Ukuboza 2025, yarenzweho nyuma gato yo gusinywa. Abahagarariye Ibihugu byombi [u Rwanda na DRC] bahuriye i Washington mu kwezi gushize bemeranya gufata ingamba zo kugabanya imvururu no kuvugurura inzira y’amahoro yari yahagaze.
Nubwo America ikomeza gufata ibihano nk’ibi, uruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni rwo rurenga kuri ariya masezerano, dore ko ari rwo rukomeje kugaba ibitero mu birindiro bya AFC/M23 no mu bice bigenzurwa n’ihuriro.
Ubutegetsi bwa Congo kandi bwanze kwitandukanya no gusenya umutwe wa FDLR, ahubwo burushaho kongera imbaraga mu mikoranire no kuwuha ubushobozi.
