Icyamamare Kendrick Lamar uje gutaramira I Kigali ni umuntu ki?

0

Wari uzi ko impano ya Kendrick Lamar yavumbuwe afite imyaka 16? Iyi nkuru irakunyuriramo bimwe mu bizwi kuri uyu muhanzi wa rap uherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi 50 b’ibihe byose ba rap muri Amerika.

Uyu mugabo w’imyaka 36, yavukiye mu gace kitwa Compton muri leta ya California muri Amerika, yitwa n’ababyeyi be Kendrick Lamar Duckworth, ubu afite izina ry’akabyiniriro rya King Kendrick, ariko ntiyaritangiranye, rwari urugendo rurerure mbere y’uko agera aho ageze ubu.

Kendrick Lamar yageze i Kigali kuwa kabiri mu gitondo, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu yitezwe gutaramira i Kigali muri BK Arena mu gitaramo gitangiza iserukiramuco ryiswe #MoveAfrica.

Abandi bahanzi nka Bruce Melodie na Ariel Wayz bo mu Rwanda na Zuchu wo muri Tanzania nabo bitezwe muri iki gitaramo gishishikaje urubyiruko rwinshi n’abakunda imyidagaduro mu Rwanda.

Kendrick Lamar yashyizwe mu bahanzi 50 ba rap b'ibihe byose
Kendrick Lamar yashyizwe mu bahanzi 50 ba rap b’ibihe byose

Lamar yemeye gutaramira iri serukiramuco MoveAfrica rigiye kuba bwa mbere, rikazajya rigaruka ku buryo bwo “gukemura ubusumbane ku isi mu guhanga imirimo n’amahirwe y’ishoramari ku rubyiruko rw’uyu mugabane” nk’uko itangazo ry’abariteguye ribivuga.

Kendrick Lamar nawe yazamuwe n’impano ye nyuma yo kubona amahirwe meza yo kuyiteza imbere.

Mu myaka 10 ishize ariho azamuka yashyize hasi imirongo ya rap ati: “I’m Makaveli’s offspring, I’m the King of New York, King of the Coast; one hand I juggle ’em both”, ni mu ndirimbo Control yakunzwe cyane ahuriyemo na Big Sean, muri yo akomoza ku yandi mazina kuva kuri Drake kugeza kuri J.Cole. Ubuhanga mu kwikururira abafana n’abakurikira muzika.

Urugendo rwe rwakomeje kuzamuka neza, kugeza umwaka ushize aho yiganje cyane mu gutwara ibihembo bya Grammy nyuma y’imyaka hafi 10 ari umuraperi urimo kwigaragaza cyane.

Kendrick Lamar ni inde?

Kendrick Lamar n'umukunzi we ntibakunze gushyira ubuzima bwabo hanze, gusa bizwi ko bafite abana babiri
Kendrick Lamar n’umukunzi we ntibakunze gushyira ubuzima bwabo hanze, gusa bizwi ko bafite abana babiri

Nyuma y’uko amenyekanye cyane kubera indirimbo ye ya mbere yakoreye mu nzu ikomeye itunganya muzika yitwa Aftermath Entertainment, benshi bitiriye Dr Dre washinze iyo nzu, ko ari we wavumbuye impano ya Kendrick Lamar.

Ariko imyaka irindwi mbere y’uko Dr Dre amufata, uwitwa Anthony “Top Dawg” Tiffith nawe utunganya muzika yari yarabonye impano ya rap y’umusore wari ufite imyaka 16 aririmba yitwa K.Dot.

Mixtape ya Lamar ya mbere mu 2004 yari ihagije ngo Top Dawg Entertainment (TDE) ya Anthony Tiffith ihe uyu musore amasezerano mu 2005.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *