Kigali: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka biteze byinshi ku ishyirahamwe ryabo

0

Ku gitekerezo cy’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), Nyuma y’inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hashinzwe ishyiramwe rihuza abakora ubucuruzi bwambukirana imipaka (ACTR) kugirango hakemuke zimwe mu imbogamizi bafite.

Mu mbogamizi bafite harimo kohereza ibicuruzwa mu bihugu byo hanze batazi ko bikenewe, abayobozi b’umuryago badakorera ubuvugizi abahohoterwa kubera ko badafite ibyangombwa bibaranga n’ibindi bibazo biterwa n’aho buri wese akorera ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Mbabazi Jane, umucuruzi w’imbuto azivana i Kampala muri Uganda akazicururiza  i Nyabugogo ku isoko ahitwa kwa Mutangana avuga ko kuba mu ishyirahamwe ry’ abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi rifite ibyangombwa byuzuye bizabafasha kugira umutekano mu mirimo yabo cyane cyane iyo bagiye kurangura hanze y’ igihugu.

Mbabazi Jane, umucuruzi w’imbuto

Ati; “Iyo umucuruzi afite ishyirahamwe ryemewe n’amategeko agende yememye kuko aba afite kirengera cyane cyane iyo ari hanze y’igihugu cye, ku bwanjye iyo nagiye muri Uganda nzi ko mfite aho mbarizwa ntabwo ari kimwe no kugenda njye nyine”.

Perezida wa Association Of Crossborader in Rwanda (ACTR), Kanyamahoro Fidel, asanga kugira ishyirahamwe rifite icyangombwa nk’abakora ubucuruzi buto buto bwambukiranya imipaka  bizarushaho kubateza imbere.

Kanyamahoro Fidel, Perezida wa (ACTR)

Ati; “Byagaragaye ko bamwe mu bagenzi bacu bagiye bahohoterwa, ndetse bakanamburwa ndetse bakanahomba, muri 2023, dushinga iri shyirahamwe twagiye tuva mu byicaro ndetse n’amahuriro atandukanye twari icyo tugamije ni ukwikemurira ibibazo nk’abacuruzi, twifuje kuba twakemura ibibazo byacu nk’itsinda rishize hamwe atari umuntu ku giti cye”.

Kanyamahoro Fidel, avuga kandi ko kubona icyangombwa bizabafasha gukora mu buryo bwemewe, kandi bakumva neza imiterere y’ ishyirahamwe ryabo nk’abacuruzi bato bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hatazamo gusigana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Rusanganwa Leon Pierre, umukozi wa PSF mu ishami ry’ubuvugzi agaruka ku ngingo nyamukuru zaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere bw’abanyamuryango ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (ACTR)

Rusanganwa Leon Pierre, umukozi wa PSF mu ishami ry’ubuvugzi

Ati; “Twashimangiye cyane ku buryo havugururwa igenamigambi rikaba ry’ igihe kirekire kandi rikarangwa no guhanga imirimo, kurengera abakozi n’abakoresha biciye mu biganiro hagati y’abakozi n’abakoresha ndetse n’uburenganzira ku murimo

Rusanganwa Leon Pierre, akomeza avuga kandi ko abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bagomba kugira ubumenyi ngiro buteye imbere kandi bugezweho anavuga ko kenshi gutera imbere kw’igihugu bishingiye kuba abantu bagira akazi kababeranye nabagakora.

Iri shyirahamwe ry’ abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka rikomeje kwiyubaka nyuma y’ihererekanywa ry’ibicuruzwa na serivisi byemewe n’amategeko hagati y’ibihugu bituranye n’U Rwanda ndetse byibumbiye mu miryango wa COMESA na EAC.

Ku Rwanda, (Cross Border Trade) bivuga ubucuruzi n’igihugu cy’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Tanzaniya na Uganda hamwe n’ibindi bihugu bigize COMESA na EAC.

Abikorera bo mu Rwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bohereza hanze ibicuruzwa bitandukanye cyane cyane bikorerwa mu Rwanda.

Ahanini abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagemura ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi nk’ imbuto, imboga, ibitoki ndetse n’ibikomoka ku matungo nk’inka, ihene, ingurube, inkoko, amafi, ndetse n’abandi bagacuruza uducogocogo n’ ubukorikori nk’ingunguru, imbabura n’ibindi.

Muri 2012, U Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda (MINICOM) yashyizeho ingamba zo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka (National Cross Border Trade Strategy) igamije guteza imbere no kongera ibyoherezwa hanze (exports) mu rwego rwo kugabanya ikinyuranyo cy’ibyo twohereza n’ibyo dukura hanze.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni ingenzi cyane ku Rwanda kubera impamvu nyinshi z’imibereho myiza n’ubukungu (socio-economic). Ibihugu bituranyi ni abafatanyabikorwa bingenzi mu bucuruzi aho byoherezwamo ibirenga 20% by’ubucuruzi bw’u Rwanda.

Kugeza magingo aya, 94% ry’abakozi babarizwa mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) byumvikane ko uko abikorera batera imbere abakozi ba leta baragabanuka.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *